The Choice Award 2022: Abahataniye igihembo cya Best Male Artist

The Choice Award 2022: Abahataniye igihembo cya Best Male Artist

 Mar 15, 2023 - 13:51

Mu bihembo bya The choice awards byumwihariko mu cyiciro cya Best Male artist, hahatanyemo abagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda harimo Bruce Melody, Chris Easy, Juno Kizigenza, Christopher na Keny Sol.

Mu bihembo ngaruka mwaka bitangwa na Isibo Tv binyuze ku mu kiganiro The Choice Live , harimo icyiciro cy'abahanzi b'abagabo babaye indashyikirwa mu muziki mu mwaka uba urangiye.

Mu bihembo bizatangwa uyu mwaka, muri iki cyiciro harimo abahanzi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa gusa haba mu gusohora indirimbo zakunzwe n'abantu benshi ndetse no gukora ibitaramo bitandukanye.

         1. BRUCE MELODY

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku mazina rya Bruce Melody cyangwa se Munyakazi, ni umwe mu bahataniye ibihembo bya The Choice Awards 2022 mu cyiciro cya Best Male Artist of the Year.

Mu mwaka wa 2022, Bruce Melody yakoze indirimbo nyinshi zamamaye cyane zirimo Akinyuma, Nyoola yakoranye na EDDY Kenzo wo muri Uganda, Totally crazy yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania ndetse na a laise yakoranye na Inoss B wo muri DRC.

Mu mwaka washize, umuhanzi Bruce Melody yakoreye igitaramo mu gihugu cy'uburundi n'ubwo yabanje kuhahurira n'ibizazane. Bruce Melody yahakoreye igitaramo cy'akataraboneka avuyeyo ahita ahimba indirimbo yo gushima Imana yise Urabinyegeza.

Mu mwaka washize, nibwo Bruce Melody yagaragaje ko ashobora kuba yaramaze kurenga ku rwego rwa The Ben na Meddy bari bamaze iminsi myinshi bafite mu ntoki umuziki nyarwanda.

Bruce Melody ahataniye igihembo cya Best Male Artist of the Year aho ushobora kumutora kugira ngo umwongerere amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

          2. CHRIS EAZY

Christian Rukundo Nsengimana uzwi ku mazina nka Chris Eazy ni umwe mu bahanzi bagaragaje urwego rwiza mu muziki abifashijwemo na Junior Giti muri Igiti Business Group ari nawe umureberera inyungu.

Mu mwaka washize wa 2022, Chris Eazy yasohoye indirimbo zakunzwe harimo iyo yise Basi sorry, Inana kuri ubu imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 5 kuri YouTube , Amashimwe yakoranye na Fireman ndetse no mu minsi ishize, yasohoye indi yise Edeni irimo irebwa cyane kuri YouTube ndetse n'ahandi hatandukanye.

Muri BK Arena ku wa gatandatu tariki ya 25/06/2022, Chris Eazy yanyuze abari bitabiriye igitaramo cya Chop Life Kigali. Si naho gusa kuko yakoze ibitangaza mu gitaramo cya Rwanda Re-birth celebration cyari kirimo The Ben.

Chris Eazy uretse no kuba ari umuhanzi mwiza, ni umwe mu bahanga bari mu gihugu bazi gutegura neza amashusho y'indirimbo.

Chris Eazy ahataniye igihembo cya Best Male Artist of the Year aho ushobora kumutora kugira ngo umwongerere amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

           3. JUNO KIZIGENZA 

Juno Kizigenza ni umwe mu batumye umuziki w'u rwanda wongera kugaragza ibimenyetso ko mu minsi mike uzaba ugeze kure hashoboka dore ko mu gihe gito amaze mu muziki, yerekanye ko atanga ikizere mu muziki.

Mu mwaka wa 2022, umuhanzi Juno Kizigenza yakoze indirimbo nyinshi ndetse zirakundwa cyane kubera ko zabaga zifite aho zihuriye n'ubuzima bwe bwite dore ko aribwo yatandukanye na Ariel Ways bakundanaga.

Mu ndirimbo yakoze harimo, Ndarura, Aye yakoranye na Dj Rusam na Dj Higa, Urankunda, Ihoho,Birenze ndetse n'izindi zitandukanye zatumye amenyekana cyane.

Mu mpera z'umwaka ushize, Juno Kizigenza yakoreye igitaramo cy'amateka mu gihugu cy'uburundi aho yari kumwe n'abandi bahanzi benshi bo mu Rwanda. 

Juno Kizigenza ahataniye igihembo cya Best Male Artist of the Year aho ushobora kumutora kugira ngo umwongerere amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

          4. CHRISTOPHER

Muneza Christopher ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki wo mu Rwanda dore ko kuva mu mwaka wa 2011 yatangiye kujya aha ibyishimo ku bakunzi b'umuziki hirya no hino mu gihugu.

Mu mwaka ushize, Christopher yashyize hanze indirimbo yise Nibido ndetse n'indi yise Hahtag yabiciye bigacika hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y'igihugu.

Christopher ahataniye igihembo cya Best Male Artist of the Year aho ushobora kumutora kugira ngo umwongerere amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

        5. KENNY SOL

Kenny Sol, indi nyenyeri y'umuziki nyarwanda nawe ari mu bahataniye ibihembo bya The Choice Award 2022 nyuma yo kugaragaza urwego rwiza n'ibikorwa by'indashyikirwa mu mwaka wa 2022.

Mu mwaka wa 2022, umuhanzi Kenny Sol yakoze indirimbo nyinshi zanyuze abantu harimo Joli, Quality, Terimometa yakoranye na Dj Phil Peter, zatumye abantu bumva uburyohe bw'indirimbo ze zuzuyemo ubuhanga.

Mu mwaka ushize, Kenny Sol yakoreye ibitaramo bibiri by'akataraboneka mu gihugu cy'uburundi aho igiheruka yajyanye na DJ Briane.

Kenny Sol ahataniye igihembo cya Best Male Artist of the Year aho ushobora kumutora kugira ngo umwongerere amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Niba ushaka gutora, nyura aha; https://events.noneho.com/TheChoiceAwards21675156131541