Umuhanzi Wizkid n’umukunzi we Jada Pollock bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri akaba uwa Kane wa Wizkid.
Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid ndetse n’umukunzi we Jada Pollock usanzwe ureberera inyungu z’uyu muhanzi bibarutse umwana wabo wa kabiri nyuma y’uko muri 2017 bari bibarutse imfura yabo Zion Ayo-Balogun.

Jada P umukunzi wa Wizkid yamubyariye umwana wa Kabiri akaba uwa kane kuri uyu muhanzi
Umukunzi wa Wizkid, Jada Pollock yatangaje ko we n’uyu muhanzi bibarutse umwana wabo wa kabiri abinyujije ku rubuga rwa Instagram. Jada yagize ati “Usibye umugisha! Mana warakoze kubw’undi mwaka”.
Ubu butumwa bwakurikiwe n’ifoto ye ateruye abana babiri barimo uruhinja ndetse na Zion Ayo-Balogun ufite imyaka 5.
Uyu mwana abaye uwa kane kuri Wizkid nyuma ya Boluwatife Balogun, Ayodeji Ibrahim Balogun, Jr na Zion Ayo-Balogun.


Jada P asanzwe ari umunyanama wa Wizkid ndetse mu bitaramo uyu muhanzi aririmbamo, baba bafatanye agatoki ku kandi.
View this post on Instagram
