Umugore yishe umugabo amaze kumenya ko yabyaye hanze

Umugore yishe umugabo amaze kumenya ko yabyaye hanze

 Apr 22, 2023 - 09:05

Inzego z'umutekano zo muri Nigeria yataye muri yombi umunyamategeko w’imyaka 36, ​​Abasiesebanga Ikoiwak, n’abandi batanu bakekwaho kwica umugabo we w’imyaka 41, Barrister Godwin Ikoiwak.

Amakuru avuga ko nyakwigendera Ikoiwak, wavukiye mu gace ka Eket gaherereye muri Leta ya Akwa Ibom muri Nigeria, yapfuye nyuma y’iminsi mike abwiye inshuti ye ndetse bahoze bigana, Barrister Sunny Anyanwu mu kiganiro kuri telefoni ko afitanye ibibazo n’umugore we kubera kumuca inyuma.

Avuga uko nyakwigendera yapfuye mu rukiko rwisumbuye rwa Uyo, Anyanwu yavuze ko nyakwigendera yamenye amakuru y’uko uyu mugore we yamuciye inyuma abimenyesha umuryango w’umugore we wari wamutumiye mu nama yabereye i Nung Udoe Itak, mu gace ka Ikono, ariko ko atagarutse mu rugo ari muzima.

Anyanwu wari umutangabuhamya wa 7 w’ubushinjacyaha muri iki kirego, yavuze kandi ko nyakwigendera yamubwiye ko umugore we yajyaga aryamana n’uwahoze ari umuyobozi we,mu mwuga w’amategeko, Barrister, C.I. Odoh.

Yavuze ko nyakwigendera yamubwiye ko umugore we yaryamanye n’umupadiri, witwa Maurice Mbeke amutera inda ubwo yamukoreraga iwe kandi bafitanye umwana ubu ufite imyaka 19 yitiriye sekuru.

Nk’uko umutangabuhamya w’ubushinjacyaha abitangaza, nyakwigendera Barrister ntabwo yari azi ko umuhungu bamaze imyaka myinshi babana mu nzu ye, yari umuhungu w’umugore we, kubera ko umugore yari yaramubwiye ko ari murumuna we.

Yavuze ko nyakwigendera yamubwiye ko igihe cyose umugore we yavugaga ko atwite, atamubonaga, kugeza nyuma yo kubyara amwereka umwana akavuga ko ari uwe.

Uyu yavuze ko uyu mugabo yishwe kubera ko yari amaze kuvumbura ko uyu mugore we amuca inyuma akanabyarana n’abandi bagabo.