Ukuri ku bihuha bivugwa kuri Khloé Kardashian na Tristan Thompson

Ukuri ku bihuha bivugwa kuri Khloé Kardashian na Tristan Thompson

 May 31, 2023 - 14:17

Nyuma y'amakuru yasakaye mu cyumweru gishize avuga ko Khloé Kardashian na Tristan Thompson bashobora kuba basubiranye, ukuri kwagiye ahagaragara.

Amakuru ya TMZ avuga ko Khloé Kardashian na Tristan Thompson bashobora kuba basubiranye, ariko amakuru abegereye agaragaza ko ari ugufatanya nk’ababyeyi bisanzwe kandi ko batongeye kubyutsa umubano wabo w'urukundo.

Tristan Thompson ntabwo yasubiranye na Khloé Kardashian 

Ariko, ubucuti bwabo bwa hafi hamwe n’inshingano basangiye nk’ababyeyi byatumye bamarana umwanya munini bari kumwe. Hamwe n’abana bato ku ifoto, Khloe aha agaciro akamaro ko kwemerera Tristan kumarana nabo umwanya.

Ikintu kimwe cyerekana ko ibintu bigenda neza hagati ya Khloe na Tristan ni ukubona Khloe atwara imwe mu modoka ya Tristan. Ibi byerekana ko bafite urwego rwicyizere kandi bishimiye gusangira ibintu bimwe mu buzima bwabo. Nkuko aba hafi uyu muryango babitangaza, umubano wabo kuri ubu uri ahantu heza nk’inshuti, kandi bibanze ku kurerera hamwe mu buryo bwiza kandi bwo gushyigikirana.

Nk'ikimenyetso  cy'umubano, Khloe yakinguriye Tristan na murumuna we nyuma yo gushyingura nyina wa Tristan. Muri icyo gihe, Tristan yari akeneye imirimo yo gusana iwe kubera ko amazi yari yahangije, Khloe abigiranye ubugwaneza, abaha aho kuba. Iki gikorwa cy’ubugwaneza cyerekana ubumwe bukomeye no gufashanya bikiriho mu muryango wa Kardashian.

Muri Mutarama, ubwo nyina wa Tristan yapfaga, Khloe yahise yerekeza i Toronto kugira ngo amube hafi. Yashakaga gutanga ihumure n'inkunga muri iki gihe kitoroshye. Amaherezo, Kim na Kris bifatanije na Khloe kwerekana ubufatanye n'urukundo bakunda Tristan. Umuryango wa Kardashian ukomeje kuba hafi ya Tristan, nkuko bigaragazwa n’uburyo uyu muryango wagiye ugaragara ku mikino ya Lakers, Tristan akinira.

Tristan Thompson na Khloé babanye neza kubera ko bagomba gufatanya kurera abana babo

Usibye kuba ari incuti nk'ababyeyi, amakuru ashimangira ko nta kimenyetso cyerekana ubwiyunge bw'urukundo hagati ya Khloe na Tristan muri iki gihe. Ubu bashishikajwe  no gushyiraho  umubano mwiza n’abana babo, bakomeza ubucuti no gushyigikirana hagati yabo.