Aho yaciye ntihaca urwango! Pete Davidson yaciye amarenga ko ataribagirwa Kim Kardashian

Aho yaciye ntihaca urwango! Pete Davidson yaciye amarenga ko ataribagirwa Kim Kardashian

 Apr 26, 2023 - 23:11

Pete Davidson ibyo yatangaje, byongeye gutuma abantu bibaza ku gaciro aha Kim Kardashian.

Nubwo batakiri kumwe, ibimenyetso byose byerekana ko Pete Davidson agifite ibyiyumvo kuri Kim Kardashian. Batandukanye mu bwumvikane kubera kutumvikana kuri gahunda zabo, ariko bakomeza umubano ukomeye nubwo bakundanye igihe gito. Saturday Night Live, ni rwo urubuga umunyarwenya Pete Davidson yubakiyeho izina mu ruganda rw'imyidagaduro, igitaramo atari agikoramo, ariko  azongera kuyobora ku ya 6 Gicurasi.

Pete Davidson yavuze ko atazavanga Kim Kardashian mu rwenya rwe mu gitaramo cye kiri mu kwezi gutaha[Getty Images]

Pete ubusanzwe, mu gusetsa kwe, avangamo n'ubuzima bwe bw’urukundo, ariko amakuru mashya, yemeza ko atazatera urwenya kuri Kim Kardashian. Kandi mu by’ukuri, uru ni urukundo rwamamaye cyane Pete Davidson aheruka kujyamo.

Kim na Pete, bakundanye mu Kwakira 2021 batandukana muri Kanama 2022. Muri icyo gihe, Pete yabaye umwanzi wa mbere wa Kanye West. Pete yakorogoshoye Kanye West, ubwo yashyirags tatouage y’amazina y’abana be ku mubiri we, ibintu byagaragarije isi uburyo yita kuri Kim Kardashian. Abari gukurikiranira hafi imyiteguro yose ya SNL, bagize batati: “Ari kugerageza kwiyubaha. Niyo mpamvu adashaka kuvanga Kim mu rwenya rwe.”

Ese ibi bisobanuye ko Pete Davidson na Kim Kardashian bashobora gusubirana?

Nta cyemeza ko Kim Kardashian na Pete Davidson bafite gahunda yo gusubirana cyabaye. Mu by’ukuri, birashoboka ko yamusabye kutagira ikintu na kimwe kijyanye n’urukundo rwabo azigera avanga mu rwenya rwe, ubwo batandukanaga.

Pete Davidson yaciye amarenga ko agiha agaciro Kim Kardashian n'ubwo batandukanye [Getty Images]

Twese tuzi ko buri munyarwenya ku isi, aryoherwa no gutera urwenya ku muryango w’aba-Kardashians. Gusa, Pete ntashaka kumera nk'abandi, nubwo ari umuryango uzwiho kuryoshya urwenya. Nubwo batigeze basubirana, biragaragara ko  Pete Davidson ashaka kwigaragaza neza imbere ya Kim, kandi agaragara ko azi ko ibintu bimwe bitemewe mugihe cyo gutera urwenya.