Nyuma y'amananiza menshi Pique yahuye n'abana be

Nyuma y'amananiza menshi Pique yahuye n'abana be

 May 2, 2023 - 02:58

Nyuma yo guhura na birantenga nyinshi mu rugendo rwo gusura abana be bwa mbere kuva yatandukana na Shakira, Pique yahuye n'abana be.

Kuri ubu, Gerard Pique yari amaze iminsi mike i Miami aho yagiye kubonana n’abana be, nyuma yo kwimukira muri Amerika na nyina Shakira.

Kuri ubu, arimo kubasura we agataha muri hoteri, ariko arashaka inzu kugira ngo abashe kujya amarana igihe kinini na bo mu mujyi wa Miami.

Ku bijyanye nibyo yakoranye n’abahungu be yari akumbuye, byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ko yabasohokanye bakajya gusangira ifunguro rya saa sita.

Piqué wahuye na birantenga nyinshi byarangiye abonanye n'abana be[Getty Images]

Ku ifoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, Pique agaragara ari kumwe n’abana be, bicaye muri resitora.

Pique arimo gushaka inzu i Miami

Uyu mukinnyi wahoze akina umupira wamaguru, muri uru rugendo rwe rwa mbere asura abana be, byabaye ngombwa ko aguma muri hoteri, bitamworoheye we n’abana be, bityo akaba agerageza gushaka inzu kugira ngo mu ruzinduko ruzakurikiraho, azarusheho kumererwa neza muri Amerika, hamwe na Sasha na Milan.