Nyuma yo gukubuka mu gihugu cy'u Burundi, umuhanzi Davis D yamaze gutangaza ko ubu yerekeje mu gihugu cya Uganda gukomerezayo ibikorwa bye byo kwagura umuziki aho agiye gukorana indirimbo n'abahanzi bo muri Uganda.
Haciyeho iminsi mike Davis D agonze umumotari wari utwaye umugenzi; https://www.thechoicelive.com/amakuru-mpamo-ku-mpanuka-davis-d-yagonzemo-umumotari
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Davis D yemeje ko ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho agiye gukorera indirimbo ye nshya ya kabiri yifuza gusohora uyu mwaka.
Davis D yagize Ati “Yego ndi kubarizwa muri Uganda aho nagiye gukorana n’abahanzi bo muri iki gihugu.’’
Davis D aherutse kubwira Harmonize ko ariwe muhanzi wa mbere uziraye n'abakobwa neza; https://www.thechoicelive.com/bruce-melodie-araguha-abana-ba-fake-davis-d-yacinye-inkoro-kuri-harmonize-yitwaje-bruce-melodie
Davis D yerekeje mu gihugu cya Uganda nyuma y'iminsi mike ateguje abantu indirimbo ye nshya yise ‘Bad Boy’ yaciye n'amarenga ko ishobora kuzasohoka ku munsi w'abakundana (saint Valentin).
Davis D ari kumwe na Nessim utunganyiriza indirimbo ibyamamare