Davis D yerekeje muri Uganda

Davis D yerekeje muri Uganda

 Feb 13, 2023 - 07:22

Nyuma yo kuva mu gihugu cy'uBurundi, Davis D yerekeje muri Uganda gukorana n'abahanzi bo muri iki gihugu indirimbo nyuma y'iminsi mike ateguje indirimbo 'Bad Boy'

Nyuma yo gukubuka mu gihugu cy'u Burundi, umuhanzi Davis D yamaze gutangaza ko ubu yerekeje mu gihugu cya Uganda gukomerezayo ibikorwa bye byo kwagura umuziki aho agiye gukorana indirimbo n'abahanzi bo muri Uganda.

Haciyeho iminsi mike Davis D agonze umumotari wari utwaye umugenzi; https://www.thechoicelive.com/amakuru-mpamo-ku-mpanuka-davis-d-yagonzemo-umumotari

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Davis D yemeje ko ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho agiye gukorera indirimbo ye nshya ya kabiri yifuza gusohora uyu mwaka.

Davis D yagize Ati “Yego ndi kubarizwa muri Uganda aho nagiye gukorana n’abahanzi bo muri iki gihugu.’’ 

Davis D aherutse kubwira Harmonize ko ariwe muhanzi wa mbere uziraye n'abakobwa neza; https://www.thechoicelive.com/bruce-melodie-araguha-abana-ba-fake-davis-d-yacinye-inkoro-kuri-harmonize-yitwaje-bruce-melodie

Davis D yerekeje mu gihugu cya Uganda nyuma y'iminsi mike ateguje abantu indirimbo ye nshya yise  ‘Bad Boy’ yaciye n'amarenga ko ishobora kuzasohoka ku munsi w'abakundana (saint Valentin).

Davis D ari kumwe na Nessim utunganyiriza indirimbo ibyamamare