Kim Kardashian uri mu kiruhuko mu Burayi n'umuryango we, bakomeje kuryoherwa n'imikino inyuranye y'umupira w'amaguru muri shamipiyona zinyuranye kuri uriya mugabane.
Ikindi kandi mu minsi mike ishize, nibwo yarebye umukino wahuzaga ikipe ya Arsenal na Sporting Lisbon muri Europa league ndetse aza gushinjwa gutera umwaku Arsenal kuko yatakaje uyu mukino.
Nyuma y'uko avuye i London kureba umukino wa Arsenal aho yari kumwe n'umuhungu we wihebeye iyi kipe, yahise yerekeza i Paris mu Bufaransa.
Ku bw'ibyo, ku Cyumweru tariki 19 Werurwe, yari kuri stade Parc des Princes ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain F.C yatsindwaga ibitego 2-0 na Rennes.
Ikindi kandi, ubwo yari kuri stade Parc des Princes akaba yari yambaye imyambaro ya Paris Saint-Germain ndetse n'abana be. Nta kabuza uyu munyamideri ari kuryoherwa n'imikino y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Uburayi.
