Neymar yaciye amarenga yo gusezera ruhago

Neymar yaciye amarenga yo gusezera ruhago

 Feb 20, 2026 - 17:14

Rutahizamu w’Umunya-Brazil, Neymar yongeye gushyira mu gihirahiro abafana be nyuma yo gutangaza ko ashobora gusezera ruhago mu mpera za 2026, avuga ko byose bizaterwa n’icyo umutima we uzamutegeka.

Ejo hazaza ha Neymar w'imyaka 34 y'amavuko ukinira ikipe ya Santos FC, hakomeje kuvugisha benshi muri Brazil no ku isi hose. Ni nyuma y’ikiganiro yagiranye na CazéTV, aho yatunguye benshi avuga ko bishoboka ko uyu mwaka ushobora kuba uwa nyuma mu mwuga we.

Yagize ati: “Sinzi ibizaba kugeza ubu. Ariko birashoboka ko Ukuboza kwagera nkafata umwanzuro wo gusezera.” 

Neymar yavuze ko nubwo yiteguye kurangiza neza uyu mwaka w’imikino, urugendo rwe rwo kugaruka mu kibuga rwabaye urugendo rutoroshye, aho yabazwe ivi, ibintu byatumye atinda kugaruka ndetse bituma hiyongera abanenga imbaraga ze n’ubwitange bwe.

Nubwo hari amagambo ye ku gusezera, Neymar yavuze ko ataracika intege ku ntego ye ikomeye yo gukina igikombe cy’isi cya 2026. Nubwo umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti ataramwizeza umwanya, Neymar kandi yavuze ko uyu mwaka ari ingenzi cyane kuri we, kuri Santos ndetse no ku ikipe y’igihugu cye.

Nyuma y’iminsi 70 adakina, Neymar umaze iminsi mike agarutse  mu kibuga, yavuze ko yishimiye uko yagarutse, nubwo yemera ko agikeneye kongera imbaraga n’umuvuduko kugira ngo agaruke ku rwego rwe rwo hejuru.

Nubwo agaragaza icyizere cyo kongera kugera ku rwego rwo hejuru, Neymar yerekanye ko umuryango wo gusoza ruhago ye ufunguye, ashimangira ko bizaterwa n’umutima we.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien