Mu gihe byari biteganyijwe ko umukino wa nyuma wa Champions league byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa tatu, umukino wamaze kwigizwa inyuma nk'uko byemejwe na UEFA.
Ibi byatewe n'abafana batinze kwinjira kuri stade bakaza guteza akavuyo ku miryango kugeza n'aho Police yakoresheje ibyuka biryana mu maso ngo ibashe kubatatanya.
Isaha umukino wari gutangirirajo yabanje kongerwaho iminota 15, irongera iba 30 hongerwaho indi itandatu. Gusa bigaragara ko iminota irakomeza kwiyongeraho kugeza igihe habonekeye umutuzo.
Amakipe akomeje kwishyushya
