CECAFA W 2022:Amavubi yihereranye Djibouti ku munsi wa nyuma

CECAFA W 2022:Amavubi yihereranye Djibouti ku munsi wa nyuma

 Jun 5, 2022 - 08:57

Ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore yasoje imikino yayo mu itsinda n'amanota atatu, nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Djibouti ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri FUFA Technical Centre, amakipe abiri akaba yishakagamo ikipe iba iya gatatu mu itsinda indi ikaba iya nyuma, dore ko zose zari zaramaze gusezererwa.

Muri uyu mukino ikipe y'igihugu ya Djibouti yagaragaje imbaraga nke byatumye abakobwa b'Amavubi bababonamo ibitego bibiri byose hakiri kare.

Amavubi yabonye igitego cya mbere ku munota wa 11 cyatsinzwe na Uzayisenga Lydia, naho ku munota wa 21 Anne Marie atsinda igitego cya kabiri, ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibyo bitego bibiri by'amavubi ku busa bwa Djibouti.

Mu gice cya kabiri abakobwa b'Amavubi bakomeje kurusha Djibouti cyane, ariko kubona ikindi gitego biranga umukino urangira ari ibitego 2-0.

Amavubi yasezerewe afite amanota atatu

Mu itsinda A Djibouti yatashye iri ku mwanya wa nyuma ifite ubusa ndetse ifite umwenda w'ibitego icumi, mu gihe u Rwanda rutashye ruri ku mwanya wa gatatu n'amanota atatu ndetse n'umwenda w'igitego kimwe.

Uganda n'u Burundi bafite amanota atandatu bafitanye umukino uza kugaragaza uyobora itsinda, n'ubwo bose babonye itike yo kujya muri ½.

Ni mu gihe kandi mu itsinda B Ethiopia na Tanzania ziyoboye zifite manota ane, naho South Sudan ikagira amanota atatu, mu gihe Zanzibar ku mwanya wa nyuma ifite ubusa.

Imikino ya nyuma mu itsinda B irakinwa kuri uyu wa mbere aho rurambikana hagati ya South Sudan na Ethiopia, naho Tanzania igakina na Zanzibar.