Ibi byabaye ahagana ku munota wa 69 aho ikipe ya Borussia Monchengladbach yari iri imbere n'ibitego 2-0, maze abasifuzi bahitamo guhita bahagarika umukino kuko umutekano w'abasifuzi ugomba kwitabwaho.
Bikiba uyu musifuzi wo ku ruhande yahise ajya hasi atangira kwibyiringira mu mutwe nyuma yo guterwa gukubitwa iki gikombe mu mutwe, ndetse bigaragara ko byakozwe n'umufana wa Vfl Bochum yari iri mu rugo.
Abakinnyi ba Bochum bahise bajya imbere y'abafana babagaragariza ko batishimiye ibyo bakoze, umuzamu Manuel Riemann agatunga intoki ku mutwe we agaragaza ko ibyo bakoze ari ubucucu cyane.
Ikipe ya Bochum yasohoye ubutumwa bugira buti:"Gutinda mu mukino.
"Hari igicucu cyajugunye ikintu m kibuga gikubita umusifuzi wo ku ruhande. Ubu umukino uratindijwe. Ni ubugoryi bukomeye n'umuco wo kutita ku bintu, ibyo nta mwanya bifite muri stade.
"Igicucu igicucu igicucu. Twizere ko umusifuzi ameze neza."
Iyi yari inshuro ya mbere ikipe ya Bochum yemerewe kwakira abafana ibihumbi 25 kuri iyi stade yabo yitwa Vonovia-Ruhrstadion, kuva iki gihugu cyakwibasirwa na Covid-19.
Umusifuzi wo ku ruhande yakubiswe igikombe cy'inzoga mu mutwe(Net-photo)

Ku munota wa 71 abasifuzi bahisemo gusubika umukino(Net-photo)
