Ibi byatangajwe n'umunyamabanga mushya wa Rayon Sports ariwe Patrick Namenye, mu kiganiro yagiranye na Radio 10.
Patrick yemeje ko hari kunozwa gahunda y'uburyo harebwa ukuntu imikino ya Rayon Sports izajya yishyuzwa ku bantu bayirebera kuri YouTube. Ibi bizaca mu biganiro iyi kipe iri kugirana na Ferwafa, ifite mu nshingano imikino ya Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu munyamabanga wa Rayon Sports kandi yabajijwe ku kibazo cy'uko Rayon Sports itatangiranye imyambaro mishya, bituma hari abakinnyi bambara nimero zitandukanye n'izo bahawe, ndetse abazamu bakambara imyenda itandukanye.
Yagize ati:"Ngira ngo ikibazo twagize mu ntangiriro z’iyi shampiyona, twakoze igenamigambi risanzwe rimeze nk’iryo dukora, ariko iyi yo yatangiye isa n’aho idutunguye.
"Twagombaga gutangira shampiyona twambaye imyenda mishya. Shampiyona rero itangiye byabaye ngombwa ko imyenda twari twaratumije igorana, ariko mu minsi mike turatangira kwambara imyenda yacu mishya."
Patrick Namenye kandi yabajijwe niba bishoboka ko muri uyu mwaka bishoboka ko haboneka imyenda y'abafana, ku buryo umufana wa Rayon Sports yabona uko agura umwenda w'ikipe ye aho ari hose mu gihugu.
Yagize ati:"Turi kunoza uburyo bwo kuba twakora ikintu kiri mu byakwinjiriza ikipe amafaranga, biciye mu kugura imyambaro uhereye mu mwaka utaha. Igihari ni uko umunsi w’igikundiro w’umwaka utaha umufana azinjira muri stade yambaye umwambaro w’ikipe. Icyo gihe kwinjira kuri uwo mukino, itike izaba irimo n’igiciro cyo kugura umwambaro w’ikipe."
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona aho izakina na Rwamagana ku wa Gatatu, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere.
