Ikipe ya Kiyovu Sports iherutse gutsindwa na Gasogi United ibitego bibiri ku busa, byanatumye iyi kipe itakaza umwanya wa mbere aho ubu ikipe ya APR FC ibatusha inota rimwe.
Muri uyu mukino kandi nibwo kapiteni wayo umunyezamu Kimenyi Yves yeretswe ikarita itukura, nyuma yo gusagarira Malipangu mu minota ya nyuma y'umukino.
Uyu mugabo abenshi bashyizeho amakosa yo kwihesha ikarita itukura mu gihe ikipe ye igeze mu bihe by'imikino ikomeye ishobora no kuyambura amahirwe ku gikombe cya shampiyona, yatanze ubutumwa babinyujije kuri Youtube channel ya Kiyovu Sports.
Kimenyi Yves yeretswe ikarita itukura bakina na Gasogi United(Image:Rwanda Magazine)
Kimenyi yagize ati:”Urugendo turimo ni urugendo rwiza kandi uko biri kose tugomba kuzarusoza neza. Muri Groupe yacu, ri komite, abatoza n’abakinnyi, ari abafana, navuga ko ubwo bumwe buri kugaragara nabwo bwakomeza kuba hafi kugira ngo bukomeze kudufasha gukomeza imbere.”
Kimenyi Yves kandi yasabye abakunzi ba Kiyovu Sports gukomeza kubashyigikira mu byo batangiye kugira ngo basoze uyu mwaka neza nk’uko bawutangiye, wenda akaba batwara igikombe cya shampiyona bamaze imyaka na nyagatecye badakoraho.
Kiyovu Sports kandi ifite umukino ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri saa 15:00, aho barakina umukino wo kwishyura na Marine FC. Umukino ubanza Kiyovu Sports yatsinze igitego 1-0 i Rubavu, uyu wo kwishyura ukaba urabera i Nyamirambo saa 15:00.
