APR FC iri gutegura umukino wa gicuti

APR FC iri gutegura umukino wa gicuti

 Mar 26, 2022 - 04:14

Mu gihe shampiyona y'u Rwanda yabaye ihagaze kubera imikino y'amakipe y'ibihugu, APR FC ihataniye igikombe cya shampiyona iri gutegura umukino wa gicuti kugira ngo ikomeze kwitegura neza isubukurwa ryayo.

Muri rusange hirya no hino ku isi shampiyona zarahagaze kuko ari mu matariki ya FIFA yahariwe imikino y'amakipe y'ibihugu, ndetse no mu Rwanda niko bimeze n'ubwo ikipe y'igihugu Amavubi nta mikino ifite.

Ikipe ya APR FC yo biravugwa ko irimo gutegura umukino wa gicuti mu rwego rwo gukomeza kwitegura ikomeza rya shampiyona ndetse no kugumisha abakinnyi bayo mu mikino, dore ko shampiyona igeze aharyoshye ndetse ikaba ikomeje gukubana na Kiyovu Sports iyirusha amanota abiri.

Amakuru ahari aravuga  APR FC irimo gutegura umukino wa gicuti uzayihuza na Gasogi United ariko ukaba utari wemerwa , bakaba bifuza ko uyu mukino waba Tariki ya 3 Mata 2022.

APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 48 aho irushwa na Kiyovu ya mbere amanota 2, shampiyona ikazasubukurwa ikina na Bugesera FC, mu gihe Gasogi United izakira Kiyovu Sports i Nyamirambo aho umuyobozi wayo KNC yarahiye ko atazatsindwa na Kiyovu Sports.