Commomwealth games 2022:Ntagengwa na Gatsinzi bakatishije itike ya ¼ muri Beach volleyball

Commomwealth games 2022:Ntagengwa na Gatsinzi bakatishije itike ya ¼ muri Beach volleyball

 Aug 2, 2022 - 04:51

Ntagengwa Olivier na Gatsinzi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth muri Beach volleyball, bakatishije itike ya ¼ nyuma yo gutsinda Maldives.

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Beach Volleyball yakinaga umukino wayo wa kabiri mu itsinda, nyuma y'umukino ubanza wabaye ku wa Gatandatu batsinze Afurika Y'Epfo amaseti 2-0.

 Iyi kipe igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yaje gutsinda abasore ba Maldives amaseti 2-1. Iseti ya mbere yarangiye ku manota 21-16, iseti ya kabiri irangira ku manota 14-21 naho iseti ya gatatu u Rwanda ruyitsinda ku manota 16-14.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Gatatu rukina na Australia(iyoboye itsinda) mu mukino wa nyuma wo mu itsinda B, umukino uzaba ntacyo uvuze usibye guhatanira umwanya wa mbere. 

Itsinda B u Rwanda ruherereyemo, Australia ni iya mbere n'amanota ane, u Rwanda ni urwa kabiri n'amanota ane, Maldives ni iya gatatu n'amanota abiri naho Afurika y'epfo ikaba iya kane aho ifite amanota abiri.

Australia n'u Rwanda byamaze kubona tike ya ¼ n'ubwo bazakina umukino wa nyuma bishakamo ikipe iyobora itsinda.

Imikino ya 1/4 izatangira ku wa 5, imikino ya 1/2 ikinwe ku wa 6 naho umukino wa nyuma no gushaka umwanya wa gatatu bikazaba ku 7.

U Rwanda ni ubwa mbere rwitabiriye imikino ya Beach Volleyball mu bagabo bakuru, ikaba inshuro ya kabiri Beach Volleyball ihagarariwe mu bakuru nyuma y'abagore bagiyeyo mu 2018.

Umukino wari indya nkurye ariko abanyarwanda bitwaye neza

Abafana b'abanyarwanda bari bashyigikiye abavandimwe babo