Cristiano Ronaldo hari umutoza yifuza muri Manchester United

Cristiano Ronaldo hari umutoza yifuza muri Manchester United

 Nov 21, 2021 - 10:33

Amagambo yavuzwe na Cristiano agaragaza ko yifuza Zinedine Zidane muri Manchester United.

Mu gihe Manchester United yamaze kwirukana Ole Gunnar Soskjaer wari umutoza wayo, ubu igikurikira ni gushaka umutoza mushya.

Umwe mu bavugwa ni Zinedine Zidane ndetse ngo Cristiano Ronaldo byamushimisha ayo makuru avugwa abaye impamo kuko nawe arabyifuza.

Zidane w'inyaka 49 niwe uyoboye abandi batoza basimbura Ole Gunnar Solskjaer wirukanwe nyuma yo gutsindwa na Watford ibitego 4-1.

Zinedine Zidane, Erik Ten Hag,Brendan Rodgers na Ralf Rangnick nibo bakomeje kuvugwa ko harimo umusimbura wa Ole Gunnar Solskjaer ariko abafana bo bakifuza Zidane kurenza abandi.

 Zidane na Cristiano muri Real Madrid(Image:Mirror)

Zidane yitwaye neza cyane muri Real Madrid ubwo yari kumwe na Cristiano Ronaldo batwarana ibikombe byinshi harimo champions League eshatu zikurikirana.

Mu 2019 Cristiano yagize ati:"Ikizere umukinnyi yigirira ntikiva kuri we gusa, ahubwo abakinnyi bakinana n'umutoza babigiramo uruhare."

"Ugomba kumva ko uri umuntu w'ingirakamaro mu ikipe kandi Zidane yatumye niyumva nk'umuntu udasanzwe."

"Yamfashije byinshi.Nari nsanzwe mwubaha cyane ariko gukorana nawe byatumye mukunda cyane."

"Kubera ukuntu yitwara nk'umuntu nyine.Ukuntu avuga, ukuntu ayobora ikipe ndetse n'uko yamfataga."

Ibi Cristiano Ronaldo yabitangaje mu 2019 ariko bigaragaza ko ariwe mutoza yakwishimira kuko nibyo bimaze iminsi byaravuzwe muri Manchester United nk'uko abakinnyi batandulanye bamaze iminsi babivuga.

Byatangajwe ko Micahel Carrick ariwe ugiye kuba afashe ikipe mu gihe hagishakishwa undi mutoza ndetse bashobora no kuzana uw'agateganyo akayitoza kugeza uyu mwaka w'imikino urangiye maze hakaza undi mutoza uyifata mu gihe kirambye.