Yabitangaje abicishije ku rubuga rwa X, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 52 y'amavuko y’umuhungu we mukuru, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Museveni yavuze ko Gen. Muhoozi yavutse ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu gihe cy’impinduka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bitandukanye.
Yongeyeho ko nyuma y’umunsi umwe avutse, yahise avugana na Samora Machel wari uyoboye umutwe wa FRELIMO wo muri Mozambique, amubwira amakuru y’uko ubutegetsi bw’igitugu bwa Portugal bwari barabazungereje bwari bugiye kuvanwaho.
Icyo gihe cyakurikiwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Portugal ryashyize iherezo ku bukoloni bwari bumaze igihe kirekire muri iki gihugu cya Mozambique .
Umwana wa kabiri wa Museveni, Natasha Karugire yavutse ku wa 12 Werurwe 1977.
Museveni yavuze ko iyi tariki ifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko ari nayo yifashishije mu 1984 ajya muri Libya gusaba ubufasha bwa Muammar Gaddafi.
Ubu bufasha bwaje kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo gufata ubutegetsi bwa Uganda mu 1986.
Kuri Patience Museveni Rwabwogo, Museveni yavuze ko yavutse ku wa 09 Gicurasi 1978, umunsi u Burayi bwizihizaho gutsindwa kwa Adolf Hitler mu Ntambara ya kabiri y’Isi yose.
Uyu munsi uzwi nka “Victory in Europe Day” ufatwa nk’iherezo ry’igitugu cya Adolf Hitler cyari cyarazahaje Isi.
Umwana wa nyuma wa Museveni, Kyaremeera, yavutse ku wa 30 Kamena 1980.
Uyu munsi uhura n’itariki igihugu cya Repubulika Iharanira DemOkarasi ya Congo cyaboneyeho ubwigenge mu 1960, ubwo yivanaga ku bukoloni bw’u Bubiligi.
Mu butumwa bwe, Museveni agaragaza ko abana be bavutse mu bihe by’ingenzi by’impinduka, bakaba baranakuriye muri uwo murongo w’amateka, ari na byo abona nk’ishingiro ry’uruhare bagira mu iterambere rya Uganda.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
