M23 yarekuye umugi wa Bunagana

M23 yarekuye umugi wa Bunagana

 Apr 1, 2023 - 15:25

Umutwe wa M23 wavuye mu mugi wa Bunagana wafatwaga nk'ibirindiro bikuru by'uyu mutwe bawurekera ingabo za EAC ziri mu butumwa bw'amahoro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023, nibwo abarwanyi ba M23 buriye imodoka zabo, bava mu mugi wa Bunagana bari bagiye kumaramo umwaka bawugenzura.

Muri Kamena 2022, nibwo umutwe wa M23 wirukanye ingabo za DR-Congo FARDC muri aka gace bahita bahenzura.

Ku bw'ibyo, Ubwo M23 yavaga muri uyu mujyi, bakaba basigiye ubutumwa abaturage bawutuyemo ndetse babizeza ko umutekano wabo urinzwe kuko babasize mu maboko y’ingabo za EAC.

Kuri iyi mpamvu, umwe mu barwanyi bakuru ba M23 ubwo yaganirizaga abaturage akaba yabasigiye ubutumwa.

Yagize ati"Aba ntabwo baje nka FARDC baje nk’ingabo za EAC, naho twebwe ntituzemera ko FARDC ikandagira hano na rimwe, keretse tumaze kumvikana ni ho dushobora kwemerera ko FARDC ihagera, kandi nabwo tuzabanza turebe niba batazanyemo interahamwe, Nyatura n’ibindi.”

Ikindi kandi uyu murwanyi yasoje ijambo rye agira Ati "Ntabwo tuzigera tubasiga na rimwe, buri munsi tuzajya duhana amakuru. Musigare amahoro.”

Uyu mugi wa Bunagana, ukaba magingo aya uri mu biganza by'ingabo za Uganda UPDF, ziri mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba EAC.

M23 ikaba irekuye uyu mugi mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y'amahoro yasinyiwe Nairobi na Luanda yo guhagarika imirwano na FARDC.

Nubwo M23 iri kurekura ibice yari yarafashe, ntawe uzi aho iri kwerekeza, kuko amakuru avuga ko yagombaga kujya muri Sabyinyo ariko akaba nta musirikare n'umwe uragerayo..