Umushyikirano 2023: Inzitizi ziri mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda

Umushyikirano 2023: Inzitizi ziri mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda

 Feb 28, 2023 - 10:09

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda mu nama y'igihugu y'Umushyikirano.

Ku munsi wa kabiri w'inama y'igihugu y'Umushyikirano iteraniye muri Kigali convention center, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje ishusho y'ubumwe n'ubwiyunge uko ihagaze.

Mu ijambo rye yavuze ko inzira y'ubumwe n'ubwiyunge igeze ku gipimo gishimishije ariko avuga ko harimo n’ibibazo by’ihungabana ku bana bavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yaho.

Minisitiri Dr Bizimana yagize ati "Igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge tugezeho kirashimishije kandi cyashobotse kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Abanyarwanda bakomeje kurangwa n’ubudaheranwa dukomora ku bakurambere, byatumye iteka, mu mateka y’u Rwanda rwaratsinze ibihe by’amage rwahuye na byo.”

Akaba yerekanye ko Ubumwe n'ubwiyunge buri ku kigero cya 94.7 % . Zimwe mu nkingi zatumye iki kigero kigerwaho harimo; Ndi Umunyarwanda, Uburezi budaheza, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero, Girinka n'ibindi binyuranye.

Imbogamizi ziri mu bumwe n'ubwiyunge 

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko hari abantu benshi bavutse nyuma ya Jenoside, abandi Jenoside yabaye ari abana n’urubyiruko, ariko harimo abahura n’ihungabana riva ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu bayirokotse.

Minisitiri Bizimana yongeye kugaragaza ko ingengabikerezo ya Jenoside igenda igabanuka ariko itarashira kuko mu bihe byo Kwibuka irazamuka , ikanaboneka mu rubyiruko.

Mu mwaka wa 2022, ingengabitekerezo ya jenoside yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%). Muri rusange, mu myaka 5 ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5%.

           Ibinyoma bivugwa ku Rwanda 

Ikindi gikomeye yikijeho mu bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, harimo ibikorerwa bikorerwa mu Karere by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifitanye isano n’ibyabaye mu Rwanda mu bihe byabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu magambo ye yagize ati “Imvugo z’ibinyoma n’urwango byigishwa Abanye-Congo bigashyigikirwa n’abanyamahanga bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’imibanire n’abaturanyi kuko ikinyoma iyo gihora gisubirwamo hari abagifata nk’ukuri.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène

Minisitiri Bizimana yavuze ko ibinyoma Abanye-Congo bakwirakwiza harimo kubeshya ko M23 ari Abanyarwanda nyamara abategetsi bayo bazi neza ko ari Abanye-Congo.

Yongeyeho ko kandi iby'uko Congo igenda ivuga ko u Rwanda rujya gutwara amabuye y'agaciro yabo atari byo kuko no mu Rwanda hari amabuye y'agaciro kandi yatangiye gucukurwa kera mu myaka 1930.

Ibyo urubyiruko rukwiye kwiga amateka y'u Rwanda 

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko urubyiruko rukwiye gusobanurirwa bimwe mu bigize amateka bizabaha ubumenyi mu guhangana n’ikinyoma.

Amwe mu mateka yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya harimo imiterere y’u Rwanda mbere y’inama ya Berlin mu Budage guhera mu mwaka 1884 kugeza 1985, yari igamije kwigabanya ibihugu bya Afurika kugira ngo Abazungu babikoronize.

Yasobanuye ko muri icyo gihe hari ibice by'u Rwanda byometswe kuri Congo nka Goma, Masisi, Rutshuru n’Ikirwa cy' Ijwi, kimwe nk'uko hari n'ibindi bice by'u Rwanda byagiye ku bihugu by'abaturanyi.

Yagize ati " Ni ngombwa kumenya ko hagati ya 1937 na 1954 abakoloni bimuye bamwe mu Banyarwanda babajyana muri Congo mu cyiswe “Mission Emigration Banyarwanda”, igihe bashakaga amaboko yo gukoresha mu buhinzi n’amabuye y’agaciro babatuza Masisi na Rutshuru.”

Akaba yanavuze ko isomo ry'Amateka bifuza ko ryashyirwamo imbaraga mu mashuri rikigishwa haba abanza,ayisumbuye ndetse na Kaminuza.