Umugabo wasengaga Satani yashyinguwe mu buryo butangaje nkuko yari yarabisabye

Umugabo wasengaga Satani yashyinguwe mu buryo butangaje nkuko yari yarabisabye

 Dec 16, 2021 - 06:37

Muri Nigeria Simon Odo w’imyaka 74 wari uzwi nk’umwami wa Satani yashyinguwe mu mudoka irimo icuranga umuziki nk’uko yari yarabisabye atarapfa.

Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk'Umwami wa Shitani [Satani]" yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri Leta ya Enugu mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, nyuma yuko apfuye afite imyaka 74.

Moteri y’iyo modoka yari icanye ndetse n’indirimbo Simon Odo yakundaga yarimo ivuga muri iyo modoka, yabaye nk’imva ye, nkuko abari bahari babivuga.

Abatuye mu cyaro cya Aji bavuga ko ari bwo bwa mbere umuhango wo gushyingura nk’uyu uhabaye. Bwana Odo yasabye gushyingurwa muri ubu buryo, nk'uko umuhungu we Uchenna Odo yabivuze.

Uko gushyingurwa mu modoka moteri yayo icanye bivuze ko agiye kwerekeza neza mu yindi si, nk'uko bamwe mu bana be babivuze.

Bamwe muri benewabo (abo mu muryango we), ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Igbo ryahuye na bo ubwo ryerekezaga mu cyaro cya Aji mu gitondo cyo ku wa gatatu, bavuze ko Bwana Odo yari umugabo w’umutima mwiza wirindaga ikibi mu mibanire ye n’abantu.

Mu kiganiro yagiranye n’ishami rya BBC Igbo mu mwaka wa 2020, Bwana Odo yavuze ko umugenzo wo gusenga Shitani/Satani awukomora ku babyeyi be no kuri sekuru na nyirakuru, basengaga Shitani/Satani, ariko yashimangiye ko adafasha abandi bantu kugirira nabi abantu bagenzi babo.

Yavuze ko yari afite abagore 57 kandi ko yari yararetse ibyo kubara abana n’abuzukuru be kuko atari akibuka umubare wabo.