Mfite ubwoba bwo Kwicwa mu gikombe cy’isi kubera ubutinganyi, Josh Cavalllo.

Mfite ubwoba bwo Kwicwa mu gikombe cy’isi kubera ubutinganyi, Josh Cavalllo.

 Nov 8, 2021 - 07:39

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Australia witwa Josh Cavallo, yemeje ko afite ubwoba bwo gukina igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo kuba umukinnyi umwe rukumbi ku isi wemeje ko ari umutinganyi.

Uyu myugariro yababajwe n’amategeko akomeye yo muri iki gihugu cya Qatar yerekeye kuryamana kw’abahuje igitsina

Josh Cavallo ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Adelaide United, mu kwezi gushize nibwo yaje kwitangariza ko ari mu baryamana bahuje igitsina.

.Yatangajeko rero afite ubwoba bwo gukina igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Uyu musore w’imyaka 21 yabaye umukinnyi umwe wenyine mu bazwi wafashe iya mbere akemeza ko ari umutinganyi.

Uyu munya Australia yashyigikiwe  n’abakunzi b’umupira w'amaguru benshi nyuma yo gushyira hanze amarangamutima ye, kandi ashimwa na benshi aho avuga ko yari arambiwe no kumva afite ipfunwe kubera ibyiyumvo bye no kugerageza kwihishahisha.

Ubu noneho Cavallo yatangaje ko atewe ubwoba n’umutekano we mu gihe yaba  yitabiriye igikombe cy’isi cyo mu 2022 kizabera muri Qatar.

Aganira na The Guardians yagize ati:”Hari icyo nasomye kerekeye iyo ngingo ko muri Qatar batanga igihano cy’urupfu ku baryamana bahuje igitsina , bityo rero ni ikintu kinteye ubwoba bwinshi kandi ku bw’ibyo sinifuza rwose kujya muri Qatar”.

Ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina ntibyemewe n’amategeko ya Qatar kandi ibihano bihari ni igifungo nibura kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka icumi.

Hagati aho, abayisilamu bo muri iki gihugu bakurikiza amategeko ya Sharia abuza gukora imibonano mpuzabitsina iyo ari yo yose ku batarashakanye, harimo no kuryamana kw’abahuje igitsina, ibihano bishobora no kugera ku gihano cy’urupfu.

Josh Cavallo umukinnyi umwe rukumbi wemejeko ari umutinganyi (Net Photo)

Aha rero abantu baryamana bahuje igitsina bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu ariko raporo nyinshi z’uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko nta gihamya cyerekana ko ibi byabaye.

Nyuma y’uko Josh Cavallo atangaje ayo makuru, Gary Lineker wahoze ari rutahizamu w’Ubwongereza ukorera BBC, yayoboye abantu benshi bashyigikira uyu mukinnyi barimo Gerard Pique na Antoine Griezmann, avuga ko yizeye ko ibikorwa by’uyu mukinnyi bizakuraho ubwoba ku bandi bameze nkawe.

Josh Cavallo afite ubwoba ko ashobora kwicirwa muri Quatar 2022. (Josh Cavallo Instagram photo)