Perezida Kagame yagaruye muri Guverinoma Gen (Rtd) James Kabarebe

Perezida Kagame yagaruye muri Guverinoma Gen (Rtd) James Kabarebe

 Sep 28, 2023 - 13:29

Perezida wa Repubulila y'u Rwanda Paul Kagame yashyize mu nshingano abayobozi bashya barimo General (Rtd) James Kabarebe wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

Mu ijoro ryo kuri uyu 27 Nzeri 2023, mu biro bya Minisitiri w'intebe nibwo hasohotse itangazo rishyira mu myanya abayobozi muri Guverinoma. Prof Nshuti Manasseh wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, yahise asimburwa na General (Rtd) James Kabarebe.

Prof. Nshuti Manasseh akaba yabaye Umunyabanga Mukuru mu Biro by'Umukuru w'Igihugu Ushinzwe Imirimo Yihariye. Mu bandi bahawe imirimo barimo Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru rw'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), aho yasimbuye Clare Akamanzi.

Gen (Rtd) yahawe inshingano nshya muri Guverinoma

Barimo kandi Dr Yvone Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe. Dr Umulisa akaba yari asanzwe ari Umwarimu w'Ubukungu muri Kaminuza y'u Rwanda, aho afite Impamyabumenyi y'Ikirenga mu by'Ubukungu Mpuzamahanga n'Iterambere.  

Naho kandi Alphonse Rukaburandekwe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire mu Rwanda. Mu gihe Bonny Musefano yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade i Tokyo mu Buyapani.