Intambara ishyamiranyije umutwe wa M23 n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ikomeje kuba amayobera mu maso ya benshi.
Nyuma y'uko tariki ya 07 Werurwe2023, M23 yari yahagaritse imirwano ariko nyuma gato igahita yongera kubura, harongeye hazaho agahenge ku mpande zombi.
Aka gahenge kaje nyuma y'uko uyu mutwe wari watangaje ko wafashe icyemezo cyo kuva mu duce twinshi wagenzuraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru turimo: Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano ndetse na Kihuli.
Nubwo M23 yari yavuye muri ibyo bice, ariko yari yasabye Ingabo za EAC ziri muri Congo ko zatujyamo akaba ari zo zitugenzura.
Nyamara nubwo byari bimeze gutyo, Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, mu itangazo yasohoye yavuze ko M23 yongeye gutangiza imirwano nyuma yo gutera ibirindiro bitandukanye by’Ingabo zabo.
Ibyo birindiro bya FARDC ivuga ko M23 yateye ni ibiri mu duce twa Mpati, Kabaya, Nyabibwe, Kadirisha, Rubare, na Nyamimanzu; twose two muri Chefferie ya Bahunde muri Teritwari ya Masisi.
Nubwo FARDC ishinja M23 gutangiza ibitero, M23 yo yaryumyeho ntihagira icyo ibivugaho ahubwo ishinja FARDC kwirukira mu duce yarekuye kandi hari kujyayo ingabo za EAC.
M23 ikaba yavuze ko FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Mai mai, Abacanshuro ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba bafatanya, bari kwica imyanzuro yafatiwe mu nama zose bakoze, ndetse bakanabashinja kwirukira mu bice bavuyemo batabyemerewe.
Muri rusange imirwano iracyakomeje, gusa M23 itangaza ko ifite ubushake bwo kubahiriza amazerano y'amahoro yasinyiwe i Nairobi, i Luanda ndetse n'i Bujumbura, bagasaba ko FARDC nayo yayubahiriza.
Nubwo M23 isaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza amazerano y'amahoro yasinywe mu bihe binyuranye, Congo nta bushake ifite bwo gukemura ikibazo mu mahoro kuko ishaka gutsinda uyu mutwe mu buryo bwa gisirikare.
Mu gihe M23 ititeguye guhagarika imirwano ibyo basaba bitarubarizwa, ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ikaba nayo ititeguye kubikora, nta kabuza intambara izakomeza mu yindi myaka.
