Haribazwa niba Rayvanny yaba ari kuryana iraha na Paula Kajala nyuma akazamutera ishoti

Haribazwa niba Rayvanny yaba ari kuryana iraha na Paula Kajala nyuma akazamutera ishoti

 Aug 18, 2021 - 06:44

Umuhanzi wubatse izina muri muzika ya Bongo Flava Rayvanny na Paula Paul Majani bari mu myiteguro yo kubana. Ni nyuma yo kuvugwaho inkuru zitandukanye zaje no kujyana muri gereza Rayvanny ariko agatanga ihazabu.

Ku mbuga nkoranyambaga za Rayvanny ari gushyiraho amafoto atandukanye ateguza abamukurikira umubano uganisha ku bukwe. Rayvanny hari abatamushyigikiye muri uru rugendo bagahamya ko ubukwe butazaramba.

Rayvanny afite umugore babyaranye umuhungu (Rayvanny na Fahyma) "Instagram photo"

Bongeraho ko niyo ubukwe bwaba nta mwaka washira bataratandukana, nkuko ibi byabaye ku mugore we Fahyma bakundanye bakanabyarana umuhungu witwa Jaydan.

Rayvanny avuga ko hari abahanzi bari kumuca intege ariko ntazabaha umwanya

Ubundi kuba warakundanye n’umukobwa mukabyarana nyuma mugatandukana birasanzwe. Icyokora Baba Levo na Dura Makabira babona uyu muhanzi ari mu mikino kuko Atari umugabo wo gukora ubukwe. Bati:’’Rayvanny ahora mu mukino yo gukinisha abakobwa batandukanye rero nta bukwe azakora”. Kuba aba bahanzi bakorana bya hafi na WCB bivuze ko bazi neza Rayvanny n’ingeso ze zo guhinduranya abakobwa nka Diamond Platnumz akesha ubwamamare. Rayvanny ari gukoresha uyu mukobwa mu nyungu ze nyamara nyamwari ntazi ikijya mbere ahubwo ati:’’Rayvanny ni umugabo w’indoto zange”.

Uyu mukobwa yujuje imyaka 19 y'amavuko

Twabibutsa ko higeze kubaho gushwana hagati ya Rayvanny na Harmonize bapfa gutereta uyu mukobwa. Harmonize yari mu rukundo na nyina Kajala Masanja. Uyu Kajala ni nyina wa Paula Kajala . icyo gihe yari afite imyaka 18 kandi bitemewe kumurongora. Rayvanny yitabye polisi atanga ihazabu birarangira. Ubu uyu mukobwa yujuje imyaka 19 ku buryo yemerewe gukundana na Rayvanny. Urukundo rwabo rwahujwe na Hamisa Mobeto kuko ni we wazaniye Rayvanny uyu mukobwa amwibye nyina. Kajala Paula (Paul Paula Majani) w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Ibyo wamenya kuri Paula Kajala ufite inzozi zo kwamamara

 Paula Kajala yavutse yitwa Paula Paul Majani. Ni umukobwa w’umunyamideri Kajala Masanja. Yamamaye mu makimbirane ya Harmonize na Rayvanny, igihe byavugwaga ko bombi bahararanye kandi akiri muto. Paula Kajala afite imyaka 19. Yabonye izuba mu 2002. Avuka kuri Frida Kajala Masanja. Se yitwa Paul Matthysse mu gutunganya imiziki (producer) yiyise P Funk Majani. Uyu mukobwa yiga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Arota kuzakina ikinamico no kuba umunyamideri byahamye. Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka hagiye hanze amashusho ya Vannyboy na Paula basinze. Ayo mashusho yafashwe na Hamisa Mobeto. Kubera ko nyina yari ahararanye na Harmonize byaje kuba birebire. Icyo gihe Paula yarimo asomana na Rayvanny nyamara yari aifte imyaka 18 kandi bitemewe.

Mu minsi ishize nabwo uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo na Harmonize wigeze gucudika na nyina. Icyo gihe bahimbye ibinyoma ko Rayvanny yagaragaje amafoto ya Harmonize aryamanye na Kajala Paula. Bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga nyuma Rayvanny yaje gusaba imbabazi. Icyabiteye nuko Rayvanny yari yababajwe no kubona Harmonize asomana n’uyu mukobwa nyamara mu mezi make yari yamubwiye ko akiri muto bitemewe. Rayvanny yababajwe no kuba Harmonize ari gutereta umukobwa na nyina icyarimwe. Uyu mukobwa bivugwa ko ashobora kuba atunze ibihumbi $45.