Akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu Karere, Rutsiro na Nyagatare amasaha yo gutaha ashyirwa saa moya z’ijoro
Akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu Karere, Rutsiro na Nyagatare amasaha yo gutaha ashyirwa saa moya z’ijoro
Akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu Karere, Rutsiro na Nyagatare amasaha yo gutaha ashyirwa saa moya z’ijoro

Akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu Karere, Rutsiro na Nyagatare amasaha yo gutaha ashyirwa saa moya z’ijoro

 Jun 16, 2021 - 08:04

Bitewe n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19 abatuye n’abagenda mu karere ka Rubavu kamwe muri 7 tugize intara y’iburengerazuba ntibemerewe kuhakorera ingeno. Guhera kuri uyu wa kane tariki 17 Kamena ingendo zirabujiwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu bwana Gatabazi Jean Marie Vianney risobanura ko akarere ka Nyagatare gutaha ari saa moya z’ijoro noneho ingendo zigatangira saa kumi za mu gitondo.

Usibye akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu karere, hari utundi turere twashyiriweho kutarenza saa moya z’umugoroba bataragera mu rugo. Muri utwo turere harimo Nyagatare, Burera ndetse na Rutsiro aho naho hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ubwandu bwa Corona virus. Kugeza ubu imibare igaragaza ko icyorezo cya Corona virus cyongeye gufata indi ntera aho imibare y’Abandura ikomeje kwiyongera umunsi k’umunsi.

Akarere ka Rubavu kazatangira Guma mu karere ejo ku ya 17 Kamena

biteganyijwe ko aya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 17 Kamena 2021.

Uko imibare iteye kugeza ubu

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 298 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 6 072 byafashwe ku itariki 15 Kamena 2021.

Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura ugera ku bantu 28 912, mu gihe abamaze gukira ari 26 383 n’ubwo kuri uyu wa Kabiri nta muntu mushya wakize iki cyorezo.

Abakirwaye ni abantu 2 157 barimo 14 barembye, mu gihe abamaze kwitaba Imana ari 372. Nta muntu witabye Imana kuri uyu wa Kabiri.

Ubwandu bwinshi bwabonetse mu Mujyi wa Kigali aho habonetse abantu 121 mu gihe i Rubavu ari 48 naho Muhanga ni 21 na Rutsiro ifite 16.

Muri rusange, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1 516 498.

Usibye abanduye n’abakize, abakingiwe uwo munsi ni 1.133. Abamaze gukingirwa mu gihugu hose bahawe doze ya Kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca ni 243.757.