Ibyaranze tariki ya 04 Kamena mu mateka y'Isi

Ibyaranze tariki ya 04 Kamena mu mateka y'Isi

 Jun 4, 2023 - 03:32

Ibikorwa by'ingenzi byaranze iyi tariki ya 04 Kamena mu mateka y'Isi by'umwihariko mu buzima bwa muntu.

Uyu munsi ni tariki ya 04 Kamena 2023. Uyu ni umunsi 155 mu minsi igize umwaka. Umwaka wa 2023 urabura iminsi 210.

https://thechoicelive.com/ibyaranze-tariki-ya-03-kamena-mu-mateka-yisi

1.Mu 1812 Inteko Nshingamatego ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yemeje itegeko ryo gutangiza intambara ku Bwongereza.

2. Mu 1919 Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yemeje ko mu itegekonshinga handikwamo ko gutora bitagomba gushingira ku gitsina, bivuze ko abagore n'abagabo bari bafite uburenganzira bungana.

3. Mu 1940 mu ntambara ya kabiri y'isi yose habaye igitero karahabutaka cyakozwe n'ingabo zabishyize hamwe barimo u Bwongereza, Ububiligi ndetse n'u Bufaransa.

Icyo gitero bakise Operation Dynamo aho ingabo zirenga 338,000 z'Abishyize hamwe guhera ku wa 26 Gicurasi 1940 kugera ku wa 04 Kamena zabashije kwikura ku cyambu cya Dunkirk mu Bufaransa aho bari bamaze iminsi barwana n'Abadage.

4. Mu 1944 ingabo z'Abadage zirwanira mu mazi zafashe ubwato bwa Leta zunze Ubumwe z'Amerika mu nyanja ya Atlantic ahagana mu majyepfo yayo.

5. Mu 1989 mu bumwe bw'Abasoviyeti abantu 579 barapfuye bazize isandara rya gaze yaturitse nyuma yo kugongana kwa Gariyamoshi ebyiri.

6. Mu 1942 mu ntambara ya kabiri y'isi yose habayeho urugamba rwa Midway aho ingabo z'Abayapani zirwanira mu mazi zatatse Abanyamerika ku kirwa cya Midway.

Abavutse

1.Umukinnyi wa filime Angelina Jolie mu 1975 yaravutse avukira Los Angeles, California

2.Umuririmbyi, akaba n'Umukinnyi wa filime Russell Brand ukomoka mu Bwongereza mu 1975 yaravutse.

Abatabarutse

1.Mu 2010 John Wooden Umunyamerika wakinnye basketball akaba n'umutoza yitabye Imana.

2.Mu 1941 Wilhelm II Umwami w'Abami w'Abadage yitabye Imana.