Umuhungu wa Perezida Museveni, Kainerugaba yasezeye mu gisirikare

Umuhungu wa Perezida Museveni, Kainerugaba yasezeye mu gisirikare

 Mar 8, 2022 - 11:27

Umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje ko yasezeye mu Ngabo z’iki gihugu yari amazemo imyaka 28.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter yasezeye imirimo ye n’igisirikare muri rusange.

Lt Gen Muhoozi akaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, yagize ati “Nyuma y’imyaka 28, nkora mu gisirikare cyubashywe, gikomeye ku Isi. Nishimiye kubamenyesha ko nasezeye mu ngabo. Ngewe n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi, mbafitiye urukundo n’icyubahiro kuri buri umwe aba bagabo n’abagore badasanzwe, bituma Uganda iba icyitegererezo kuri buri umwe”.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba afite imyaka 47, akaba umwe mu bari abayobozi bakomeye muri Uganda, by’umwihariko akaba ariwe wagize uruhare mu ifungurwa ry’umupaka w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka ine ufunze. 

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kandi ni umwe mu byegera bya hafi bya Museveni,Perezida wa Uganda.

Kainerugaba yasezeye mu ngabo za Uganda.

Kainerugaba yari amaze imyaka 28 akorera igihugu kiyoborwa na se umubyara Museveni cya Uganda none yasezeye.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/twitter-perezida-paul-kagame-yakebuye-gen-muhoozi-kainerugaba