Hari mu kiganiro na bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, Masterpiece yagize ati:’’Rekera aho kugura views kuko nta bafana uzabona’’. Yakomeje atanga urugero rw’abahanzi bo muri Nigeria baba bafite views zidashamaje ariko batumirwa mu bitaramo bakuzuza inzu nini nyamara abo muri Kenya aho baba batumiwe bakabura abafana kandi barusha abo muri Nigeria views. Masterpiece yanabwiye Willy Paul ko kuba agura views kuri video ze aba ari kwibeshya kuko umubare w’abafana bitabira ibitaramo bye urabigaragaza. Masterpiece yavuze ko uyu umaze kuba umuco mubi aho usanga abahanzi baharanira kugira views nyinshi kugirango bubahwe. Umwe mu bahanzi ushyirwa mu matwi muri kenya kuri iyi ngingo ni Octopizzo aho yakunze kugura views mu kwifatira rubanda.
Reba hano indirimbo ya Masterpiece
Reba hano indirimbo ya Willy Paul
