Igice cya mbere:Amabwiriza wakurikiza niba ushaka kuyobora abandi

Igice cya mbere:Amabwiriza wakurikiza niba ushaka kuyobora abandi

 Apr 5, 2023 - 02:57

Dore amategeko wakurikiza niba ushaka kuba umuyobozi nk'uko agaragazwa na Robert Greene mu gitabo cye the 48 rules of Power.

Robert Greene wanditse amategeko 48 aranga ubutegetsi n'imbaraga, akaba asobanura ko iyo ukurikije ayo mategeko nta kabuza uba umuyobozi ukomeye.

Ikindi kandi wamenya kuri aya mategeko, hakaba hari ingero nyinshi z'abanyapolitike bakomeye bayakurikije akabageza kure.

Mubo aya mategeko yagejeje kure harimo: Fidel Castro wo muri Cuba, n'abandi b'ibyamamare nk'umuhanzi Drake na 50 Cent.

Ku bw'ibyo rero nawe aya mategeko wayakurikiza akagufasha, dore ko hari aho ahurira n'izindi nama zitangwa n'umukurambere wa politike Niccolo Machiavelli.

Dore amwe mu mategeko yagufasha kuyobora abandi:

1. Ntukihe kugaragara kuruta ugutegeka

Robert Greene akaba asobanura ko niba ushaka kuyobora abandi, ereka abayobozi bawe ko ububaha kandi ko ubatinya, wirinde kwiha kubakosora naho waba ubona amakosa yabo.

Ereka umuyobozi wawe ko uri umunyantege nke kandi ko akurekuye wagwa. Wimwereka ko wishoboye kandi ukomeye, kuko niwiha kubikora azagusenya ugume hasi. Icishe bugufi kuko niko yifuza kukubona.

2. Wishyira ikizere cyose mu nshuti ahubwo iga no gukoresha abanzi bawe

Kuri iyi ngingo asobanura ko utagakwiye kwizera inshuti zawe kuko muba muhorana zikaba ziba zizi intege nke zawe ku buryo ziba zizi aho zihera zikubabaza.

Ahubwo akugira inama yo gukoresha abanzi bawe n'abandi basanzwe batakumva kubera ko baba bafite byinshi byo ku kwereka ko bagukunda kandi bakubaha.

Icyakora asoza iri tegeko akugira inama yo kutumva ibyo umbwirwa byose n'abanzi bawe, ahubwo akakugira inama zo gukurikiza ibyo inshuti zikubwira.

3. Hisha icyo ugambiriye

Niba ushaka kuyobora abandi, ugomba guhisha imigambi y'ibyo ushaka gukora, kubera ko nta muntu uzi ubwenge wirirwa avuga ibyo agiye gukora.

Hisha ibyo ugambiriye gukora ku buryo abo utegeka batamenya ikigiye gukurikira mu byo wateguye.

Abo utegeka nibaramuka bamenye ibyo ugiye gukora bazabona inzira zo kukurwanya utsindwe.

4. Buri gihe ujye uvuga amagambo make

Greene asobanura ko nta muyobozi uzi ubwenge wirirwa uvuga amagambo ahari ngombwa na hatari ngombwa. Ati:" Buri gihe ugomba kuvuga amagambo make kuruta n'akenewe."

Ku bw'ibyo, asobanura ko iyo uhora mu magambo, abo utegeka bakubona nk'umuntu uraho usanzwe rimwe na rimwe ibyo uvuga ntibabihe agaciro.

5. Kora uko ushoboye urinde izina ryawe

Buri kintu cyose ukora kiba gishingiye ku izina ryawe, ku bw'ibyo, kora uko ushoboye urinde izina ryawe ntihagire ikintu na kimwe cyaryangiza.

Greene asobanura ko, icyubahiro n'ikuzo izina ryawe rihabwa biba bihagije ngo ugere ku cyo ushaka niyo waba nta jambo na rimwe waba uvuze.

Aya mategeko uko ari 48 tuzagenda tuyagarukaho rimwe ku rindi kugera tuyahetuye.

Muri rusange Robert Greene akaba akwereka ko uko wagakwiye kwitwara imbere y'abaturage n'uko wagakwiye kwitwara imbere y'abo mukorana ndetse n'abakuyobora.