Abanye-Congo bashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bibasiye Gen Jeff Nyagah Umugaba mukuru w’Ingabo za EAC, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw'iki gihugu.
Ibi bije nyuma yaho ku wa 22 Mata 2023, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Gen Nyagah agaragaje ko adashyigikiye ko abarwanyi b’umutwe wa M23, bajya kuba muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bahoze bagenzura muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Gen Jeff Nyagah, yari yagize ati: “Mbere yo kohereza abantu muri Sabyinyo, mwabanje kuhategura? Mwe se mwigeze muba muri Sabyinyo? Murashaka ko abantu bapfira hariya? Ese ni iki giteganyirijwe imibereho yabo n’ubuzima byabo?”
Ku bw'ibyo, nyuma y'aya magambo, Abanye-Congo, ku mbugankoranyambaga no mu binyamakuru byo muri DRC, bamwibasiye cyane bamwita umugambanyi ndetse bakongeraho ko kuva yagera muri DRC, yagaragaje gushyigikira bikomeye umutwe wa M23.
Abamunenga, bati " Uyu mugabo ni umugambanyi, kuva yatangira akazi ke muri DRC ubwo ingabo za Kenya zageraga i Goma bwa Mbere, niwe watangaje ko nta gahunda bafite yo kurwanya M23. Ikigaraga n’uko ari umufana ukomye wa M23.”
Si ubwambere Gen Jeff Nyagah n’Ingabo za EAC ayoboye bibasirwa bikomeye n’Abanye-Congo barwanya M23 kuko bakunze gushinja izi ngabo n’Ubuyobozi bwazo, kubogamira ku ruhande rwa M23, ngo kuko zanze kugaba ibitero kuri uyu mutwe nk’uko bari babyitegeze.
Nubwo Abanye-Congo bariye karungu, ariko Gen Nyagah muri icyo kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Ingabo za EAC ayoboye ziteguye kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC ku kiguzi cyose ndetse ko niyo byasaba kumena amaraso biteguye kubikora.
