Fc Barcelona nyuma y'uko itandukanye na Ronald Koeman wayitozaga habanje gutekerezwako Xavi Hernández ariwe ushobora guhita ayifata akaba umutoza wayo ariko siko byagenze kuko uwatozaga Barcelona B (Barcelona y’abato) Sergi Barjuán ariwe bahaye akazi ko gutoza Barcelona nkuru.
Ibi ntibikuyeho ko Xavi Hernández ahabwa amahirwe yo kuza gutoza iyi kipe kuko Sergi Birjuán abaye afashe iyi kipe by’agateganyo.
