Izi mbuga zombi zamaze guhagarika uburyo bwo kwinjiriza amafaranga ibitangazamakuru byo mu Burusiya bishyigikiye Leta, ndetse n'imbuga za Leta zinjiza amafaranga binyuze mu kwamamariza kuri izi mbuga.
Ubuyobozi bwa YouTube, bwatangarije ibiro ntaramakuru by'abongereza 'Reuters' ko “bahagaritse ubushobozi bw’imiyoboro myinshi yo kwinjiza amafaranga kuri YouTube, ikorera Leta y' u Burusiya n'indi yose ishyigikiye iyi Leta.”
Umuvugizi wa YouTube, Farshad Shadloo yavuze ko YouTube babwiye itangazamakuru rya Leta y' u Burusiya guhagarika uburyo bwo kwinjiza amafaranga biciye kuri uru rubuga.
Uyu mwanzuro wa YouTube wavuye ku cyifuzo cya guverinoma ya Ukraine, aho minisitiri w’ikoranabuhanga wa Ukraine, Mykhailo Fedorov, yasabye YouTube guhagarika ibikorwa by' u Burusiya bica kuri YouTube.
Uyu mwanzuro wa YouTube uje nyuma y'iy'abayobozi ba Facebook, Instagram, Twitter na TikTok, nabo bamaze guhagarika uburyo bwose bwo kwinjiriza amafaranga abashyigikiye Leta y'u Burusiya binyuze kuri izi mbuga.
Izi mbuga zinjiza amafaranga ku isi yose, binyuze mu buryo bwo kwamamaza, aho abazikoresha cyane bahabwa amafaranga avuye mu bigo by'ubucuruzi biba byaramamarije ibikorwa n'ibicuruzwa byabo kuri izi mbuga.
Inkuru bifitanye isano.
https://www.thechoicelive.com/facebook-yafatiye-ibihano-bikakaye-leta-yuburusiya