Inama ya 11 ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’Ubutwererane muri RDC no mu karere k’Ibiyaga Bigari, ikaba yari yaritabiriwe n'Abanyacyubahiro banyuranye.
Inama yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, n’Abaperezida ba Afurika y’Epfo na Uganda, ariko hatari uw’u Rwanda, Paul Kagame na Kenya, William Ruto.
Abari bitabiriye inama ya i Bujumbura
Muri iyi nama Minisiitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yari ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari mu muhango wo kwimika w'u Bwongereza.
Iyi nama yari igamije iki?
Iyi nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ndetse n’imbogamizi ku amasezerano y’inama yateraniye I Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 24 Gashyantare 2013 ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari byumwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu kandi na za guverinoma yibanze ku gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Nairobi n’i Luanda ku mutekano mu karere kiburasirazuba bwa Demokarasi ya Kongo.
Perezida Antoine Felix Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda
Muri iyi nama nkuko bisanzwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda arushinja kuba nyirabayaza y’iki cy’intambara mu gihugu cye.
Nubwo yari avuze gutyo ariko, Perezida wa komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe Musa Faki Mahamat avuga ko gukomeza kwitana bamwana no kutavugisha ukuri ku muzi w’ikibazo cya Kongo ntagisubiza bishobora gutanga mu gucyemura ikibazo.
Perezida Antoine Felix Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres akaba yavuze ko amahoro n’umutekano birambye bizashingira ku gutega amatwi y’inzirakarengane z’abasiviri bakomeje kugirwaho ingaruka n’ingaruka zintambara mu burasirazuba bwa Kongo.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama
Umwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama harimo kwamagana imitwe yitwaje intwaro harimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse no gusaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kwamagana imvugo zihembere amacakubiri ndetse no gufasha mu maperereza ajyanye n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasiviri b’inzirakarengane.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriwe na Lt Général Gervais Ndirakobuca, Minisitiri w'Intebe w'u Burundi
Ikindi kandi biyemeje kandi gushyigikira byimazeyo inzira y’ibiganiro bya Luanda na Nairobi.
Ibi biganiro bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amasezerano agamije gushakira amahoro ako gace akaba adashyirwa mu bikorwa nk’uko biba byemejwe n’abakuru b’ibihugu.