Anyuze kuri Instagram ye inemewe (verified account) yanditse ubutumwa burebure ati:’’ikintu namaze kwemera nuko ndi icyo abantu bakunda kwita umustar kuburyo abandika bandika ibyo bashaka byose....kugirango bagurishe cyangwa ngo babone ama views n'ibindi...kandi igihe kibaye kirekire mbihorera”.
Uyu munyamakuru wandikanye ishavu aya magambo hari aho yageze agira ati:’’izi nkuru ni ibinyoma”.
Kwiyambaza ubutabera birashoboka
Uncle Austin yanditse ati:’’Aho bigeze ubanza tugiye gutangira kurega ibinyamakuru byandika inkuru zuzuyemo ibinyoma nizihabanye nukuri. Noneho bagakoresha namafoto y'umwana kandi bitemewe.”
Uncle Austin yisobanuye
Uyu munyamakuru ufite ijwi rikundwa na benshi mu bakurikira radiyo akorera n’amatangazo akunze kumvikana yamamaza serivisi z’ibigo bitandukanye yanditse ati:’’Ndi ku isango star natanze urugero rw'abantu bifuriza abandi ibibi ku buryo bashobora no gutangira igihuha gishinja umuntu kuba yaranduye SIDA kandi bihabanye nukuri nakomeje ntanga urugero rw'umukobwa twakundanye sinigeze mvuga izina cyangwa mvuga ko ariwe twabyaranye) inshuti ze zajyaga zimubwira ko yandeka ngo ntazamwanduza kandi usibye kuba bitaribyo twaripimishije nawe akaba yari abizi ko turi bazima ariko kubera ibigambo byabantu byatumaga yiheba anashidikanya kukuri nawe yari azi. Twige kubaha abantu,twige kudahindura ibyavuzwe kugirango ibyo mushaka ko bisomwa bisomwe.
Twige kuba abantu bafite ubumuntu tureke kuyobya abantu kubera amaronk y'umunsi umwe.”
View this post on Instagram
Hari ibinyamakuru yasabye ubusonuro no gusiba ibyo bamwanditseho mu maguru mashya bitihi se bagakizwa n’amategeko
Uncle Austin ati:’’Banyiri bwiza.whatever please pull down that picture before I hit you with a lawsuit.
Mugire umugoroba mwiza. I have never been positive, never dated anyone positive yewe sindaba na Covid Positive...lol...abakomeza kwandika munyifuriza ko byambaho mbatuye Dupfa iki. @isimbi__tv @inyarwanda @bwiza.comnews @igiheofficial @ktradiorw @newtimesrwanda Nkuko nabivuze mwihutira kwandika ibibi mwumvise ku muntu niyo byaba ari ibinyoma ariko ibyiza wapi...Ntimuri kwandika ko nasohoye indirimbo nziza zingahe zose zikurikiranye ntimurandika ko mfite business ariko mwihutiye kwandika ibyo mwifuza ko byatubaho.”
Umva hano ''Dupfa iki"
