Imirwano ikomeje gukara mu burasirazuba bwa Repubulila Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23. Kuri uyu wa Gatanu, amakuru aravuga ko urugamba rwari injyanamumtu mu Teritwari ya Nyiragongo mu gace ka Kibumba.
Umuyobozi wa M23 mu bya politike Bertrand Bisimwa, ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatanu, akaba yemeje ko imirwano muri Kibumba yatangijwe n'ingabo za DRC zifatanyije n'abafatanyabikorwa babo barimo Wazalendo ndetse n'abacanshuro, gusa ahamya ko bari kubasubiza inyuma.

Intambara ikomeje gukaza umurego mu DR-Congo hagati ya M23 na FARDC
Ni mu gihe kandi umuyobozi wa FARDC ku rwego rw'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru Lt Col. Ndjike Kaiko yatangaje ko M23 ari yo yabashotoye, ahubwo atanga impuruza ku mahanga. Amakuru yaraye i Goma kandi, yari uko ingabo za FARDC zaraye muri Kibumba zishaka kurasa mu gace ka Nyundo ariko uyu mutwe ubabera ibamba.
Magingo aya, amakuru aravuga ko n'ubundi aka gace ka Nyundo karamukiyemo imirwano ikaze aho ingabo za FARDC ziri kurasa muri aka gace bakoresheje imbunda ziremereye. Biratangazwa ko abasirikare amagana ba FARADC aribo bari muri aka gace ka Kibumba ndetse aha hakaba harabera urugamba rukomeye cyane.
