Wari umunsi wa munani wa English Premier League aho amakipe yesuranaga karahava.
Umukino wabanjirije iyindi ni uwa Liverpool yari yakiriye Watford maze iyereka uko intama zamambarwa.
Liverpool yari iri mu rugo ntibyayisabye igihe kinini kuko umukino ugitangira ku munota wa 9 Sadio Mané yari yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Mohamed Salah. Ku munota wa 37 Roberto Firmino yatsinze igitego cya 2 ku mupira yahawe na James Milner .
Igice cya mbere cyirangira ari ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga ku mpande zombi ariko Liverpool ikomeza kwiharira umukino.
Ku munota wa 52 Roberto Firmino yatsinze igitego cya 3 cyari icya kabiri kuri we muri uyu mukino.
Ntagihe kinini cyaciyemo kuko nyuma y’iminota 2 Mohamed Salah yatsinze igitego cya kane ku mupira yahawe na Roberto Firmino.
Umukino wongeye gusa nkaho impande zombi zinganyije imbaraga Watford igerageza gushaka igitego ariko irakibura.
Mu mpera z’umukino ku munota wa 90+1 Roberto Firmino wari wagize umukino mwiza yaje gushyiramo agashinguracumu atsinda igitego cya 5 cyikaba icye cya 3 muri uyu mukino.
Umukino warangiye Liverpool inyagiye Watford ibitego 5-0.
Watford iherutse guhindura umutoza ntacyo byayifashije imbere ya Liverpool yari iri murugo.
Undi mukino wakurikiyeho ni
Leicester City yari yakiriye Manchester United maze Ole Gunner Solskjær ahakura isomo rya Ruhago.
Ni umukino Manchester United yari yagaruye rutahizamu wayo Marcus Rashford ariko ntacyo byaje gutanga kuko n’ubwo Manchester United yatanze Leicester City kwinjira mu mukino, doreko Manchester United ariyo yafunguye amazamu ku munota wa 19 igitego cyatsinzwe na Mason Greenwood ku mupira yahawe na Bruno Fernandes. Ntibyatinze kuko Leicester City nayo yahise ikurira mu mukino aho yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe. Ni igitego cyatsinzwe na Youri Tielemans ku mupira yari ahawe na Kelichi Iheanacho .
Amakipe yombi yakomeje kunganya imbaraga Manchester United igerageza kwiharira umupira naho Leicester City igacungira ku makosa.
Igice cya mbere cyarangiye ntazizndi mpinduka zibaye kuko bagiye kuruhuka banganya igitego 1-1.
Igice cya Kabiri cyatangiye ubonako amakipe yombi ashaka intsinzi ariko ubonako buri ruhande rwatinye urundi.
Byarinze bigera ku munota wa 70 w’umukino igitego cya kabiri kuri buri ruhande cyabuze ariko nyuma y’iminota 8 gusa Çaglar Söyüncü yaje gutsinda igitego cya kabiri ku ruhande rwa Leicester City ku munota wa 78 ku mupira yahawe na Ayoze Peréz. Byatumye Manchester United igaruka mu mukino igerageza kwishyura igitego cya kabiri yari yatsinzwe ntibyasabye igihe kinini kuko Marcus Rashford wari winjiye asimbuye Jadon Sancho yaje kwishyura igitego ku munota wa 82 ku mupira yahawe na Victor Lindelöf .
Umukino wakomeje gukomera ku mpande zombi kuko nta minota 2 yaciyemo Leicester City itarashyiramo igitego cya 3 cyatsinzwe na Jamie Vardy ku mupira yahawe na Ayoze Peréz .
Manchester United ikomeza kugerageza uburyo ngo irebeko yakwishyura ahubwo Leicester City yari imaze kuryoherwa no gutsinda ibitego yaje gushyiramo igitego cya 4 cyatsinzwe na Patson Daka ku munota wa 90+1.
Umukino warangiye Leicester City itsindiye Manchester United kuri state ya king Power ibitego 4-2 Ole gunner Solskjær ataha yimyiza imoso.
Undi mukino wahuzaga
Manchester City na Burnely
Ni umukino wari witezweho ko Manchester City iri butsinde hibazwaga ingano y’ibitego.
Umukino watangiye Manchester City isatira nkuko bisanzwe naho Burnely ikugarira neza , nubwo bari beza mukugarira. Umunota wa 12 wari uhagije kugirango Manchester City ibe yafunguye amazamu igitego cyatsinzwe na Bernardo Silva gusa Burnely yakomeje kwihagararaho.
Igice cyambere kirangira ari 1-0
Igice cya kabiri ntakinini cyahindutsemo kuko ku munota wa 71 Kevin De Bruyne yaje gushyiramo igitego cya 2 ku ruhande rwa Manchester City.
Manchester City yakomeje kwiharira umupira ariko ntihagira igihinduka kuko umukino warangiye ari ibitego bya Manchester City 2-0 bwa Burnely.
Undi mukino wari witezwe ni Uwa Chelsea Fc na Brentford.
Ni Umukino Chelsea yatangiye amakipe yombi anganya imbaraga ku buryo washakaga aho igitego cyiri buve ukahabura kuko ni Brentford yari nziza kugarira ikaba na nziza gusatira.
Ibyo byabaye bishyira kera igitego cyari cyabuze cyiza kuboneka ku munota wa 45+1 gitsinzwe na Ben Chilwell ari nacyo cyatandukanyije Igice cyambere.
Igice cya Kabiri cyatangiye abantu biteze Chelsea Fc igiye gucurika ikibuga nyamara siko byagenze kuko Brentford yayoboye umukino ibijyanye no kwiharira umupira , irasatira, igerageza gutera imipira myinshi igana mu izamu rya Chelsea ariko Chelsea ikomeza kugarira neza ibikesha umunyezamu wayo Edouard Mendy wari uri mumukino neza.
Brentford yakoze buri kimwe cyashobokaga ngo irebeko yakwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere ariko ntibyayikundira byaje gutuma umukino urangira ari igitego cya Chelsea 1-0 bwa Brentford ariko abantu batabyumva koko Chelsea yari yarushijwe mu kibuga.
Indi mikino yabaga
Aston Villa 2-3 Wolves
Norwich 0-0 Brighton & hove
Southampton 1-0 Leeds United.
