Umutoza wa Mali yakoze agashya, dore ibihe bidasanzwe byaranze umukino wose

Umutoza wa Mali yakoze agashya, dore ibihe bidasanzwe byaranze umukino wose

 Nov 11, 2021 - 17:01

Ni umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi wahuje u Rwanda na Mali ariko hagaragayemo udushya.

Amakipe yombi akiva mu rwambariro Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yabanje gushimira Haruna Niyonzima  amuha umupira(umwambaro) wanditseho 105 mu rwego rwo kumushimira imikino igera kuri 105 amaze gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

  Nizeyimana Olivier na Haruna Niyonzima

Haruna Niyonzima wabaye captain w'Amavubi igihe kinini akaba ari no mu nzira zisezera mu ikipe y'igihugu Amavubi nk'uko aherutse kubitangaza. Imikino 105 nk'uko na FIFA ibyemera niyo yayikiniye akaba ari nawe mukinnyi wakiniye Amavubi imikino myinshi.

Amakipe yombi yari agiye gukina mu gihe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA Mali ari iya 57 ku isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 133.

Umukino watangiye abasore b'amavubi bahererekanya neza ariko bihinduka ku munota wa munani ubwo Manzi Thierry yahaye umupira Bizimana Djihad awufunga nabi, rutahizamu Ibrahima Kone wa Mali ahita awufata Djihad aramukurura. 

Muri ako kanya umusifuzi  wari uyoboye umukino yahise yereka Bizimana Djihad ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Guhera ubwo umukino wahindutse Mali itangira gukina umupira wugarira cyane ikipe y'igihugu Amavubi, izamu ryarimo Mvuyekure Emery ritangira guhura n'ibibazo.

Ku munota wa 15 nibwo habaye agashya ubwo umutoza w'ikipe y'igihugu wa Mali witwa Mohamed Magassouba yagaragaye ari kurya umuneke ku murongo w'abatoza.

Umukino watangiye kubihira abanyarwanda ubwo ku munota wa 19 Mussa Djenepo yatsinze igitego cya mbere cya Mali maze ku munota wa 20 Ibrahima Kone ahita ashyiramo icya kabiri ku mupira yari yiherewe na Mvuyekure Emery.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego bibiri bya Mali ku busa bw'u Rwanda.

Bakiva kuruhuka Mali yatangiye isatira maze ku munota wa 46 ku mupira Ibrahima Kone yatanguranwaga na Mvuyekure Emery umuzamu w'amavubi birangira bagonganye Kone yerekwa ikarita y'umuhondo.

Mali yakomeje kwataka cyane inahusha uburyo bwinshi ariko birangira ku munota wa 88 Kalifa Coulibary ku ishoti yatereye kure atsinze igitego cya gatatu.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya Uganda yanganyije na Kenya 1-1 bituma ubu Mali iyobora ku manota 13, Uganda ni iya kabiri ku manota 9, Kenya ni iya gatatu ku manota 2 naho u Rwanda ni urwa nyuma ku inota rimwe.

Imikino ikurikira mu mpera z'icyumweru ni Mali izakina na Uganda, u Rwanda rukine na Kenya.