Umugore yakubitiye umugabo we kuri Radiyo

Umugore yakubitiye umugabo we kuri Radiyo

 Dec 9, 2021 - 13:28

Muri Ghana umugore yakubise umugabo we urushyi bari mu kiganiro kuri radio nyuma yo kumuvugaho amagambo mabi.

Ikibazo cy’umugore n’umugabo babashakanye bo muri Ghana cyahinduye isura kuri radiyo bari batumiweho mu kiganiro cy’abashakanye.

Aba bashakanye bari batumiwe mu kiganiro kivuga ku bibazo byabo mu rugo no kubishakira igisubizo, ariko ibintu byahindutse cyane ubwo umugore yarakazwaga nibyo umugabo we yamuvuzeho niko kumukubita urushyi.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Kofi, yabwiye abanyamakuru bari babatumiye ko uyu mugore we amaze hafi imyaka ibiri atamushimisha kubera ko agira umwanda ndetse ko afite akamenyero ko kurekera inkari n’umwanda mu cyumba bararamo.

Amashusho yafatiwe muri iki kiganiro abigaragaza,uyu mugore yarakajwe nibyo umugabo we yamushinje,ahita ahaguruka amukubita urushyi ndetse aramutuka karahava.

Umugore yari yarakaye cyane maze akubita umugabo we urushyi (Net photo)