Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ukwakira nibwo Kiyovu Sport Club yasinyishije abakinnyi babiri ba Uganda Cranes aribo Emmanuel Arnord Okwi Kapiteni wa Uganda ndetse na Muzamiru Mutyaba bombi bakira ikipe y’igihugu ya Uganda.
Aba bakinnyi bombi bakimara gusinyira iyi kipe bayemereye ko bazaza gukorana imyitozo n’abandi vuba.
Igihe bari basabye bombi cyarageze kirarenga kuko uwasinye nyuma ariwe Muzamiru Mutyaba yari yavuzeko azazana na kapiteni we Emmanuel Arnord Okwi wari wamubanjirije mu gusinya.
Igihe bari bahawe bari babwiwe ko batazarenza taliki 23 Ukwakira 2021 kuko Shampiyona y’urwanda izatangira kuwa 30 ukwakira ariko iyo taliki igeze ntibaboneka basabako bakongererwa igihe.
Emmanuel Arnord Okwi
Kugeza ubu ntibaratangaza igihe bazagerera mu Rwanda nyamara shampiyona y’urwanda izatangira kuri icyi cyumweru taliki 30 Ukwakira 2021 aho
Kiyovu Sport izatangira shampiyona ikina na Gorilla Fc.
Byitezweko Kiyovu Sport izatangira Shampiyona idafite izi ntwaro ebyiri za Uganda nyamara ari abakinnyi bayihenze.