DRC yongereye manda y'ingabo za EAC

DRC yongereye manda y'ingabo za EAC

 Jun 1, 2023 - 05:02

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi yemeye' ko ingabo za EAC zongererwa amezi atatu mu gihugu cye mu butumwa bw'amahoro.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bihuriye mu muryango wabyo, EAC, iheruka kubera i Bujumbura mu Burundi yemeje ko ingabo z’uwo muryango ziri muri DR-Congo zongerewe manda y’amezi atatu.

Mu myanzuro y’inama yo kuri uyu wa Gatatu i Bujumbura, harimo uvuga ko abakuru b’ibihugu bashimiye Tshisekedi “kwemera ko hongerwa amasezerano y’izi ngabo kugera muri Nzeri 2023."

Ikindi kandi iyi nama yongeye guha izo ngabo, ziri mu bice byavuyemo inyeshyamba za M23, inshingano zitumvikanyemo kurasana n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 nk’uko Leta ya DR-Congo ibyifuza.

Ingabo za EAC zongerewe Manda y'amezi atatu 

Iyi nama kandi yanzuye ko “Ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo cyakemuka gusa mu buryo burambye biciye mu nzira ya politike n’ibiganiro by’impande zose bireba."

Gusa rero Guverinoma ya DR-Congo ivuga ko idashobora kugirana ibiganiro by'amahoro n'umutwe wa M23 yita uwiterabwoba.

Tubibutse ko manda y’umwaka umwe y’izi ngabo wari kurangira kuva none tariki 01 Kamena. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba icyemezo cyo kongera Manda y’Ingabo za EAC muri Congo cyaba cyaburijemo icya SADC cyo kuhohereza izayo.