Kwibuka29: Nta muntu n'umwe ugomba guhitiramo Abanyarwanda uko babaho-Perezida Paul Kagame

Kwibuka29: Nta muntu n'umwe ugomba guhitiramo Abanyarwanda uko babaho-Perezida Paul Kagame

 Apr 7, 2023 - 09:56

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ku nshuro ya 29 Abanyarwanda n'Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Abanyarwanda nta we ubahitiramo icyerekezo.

Kuri uyu wa 07- 13 Mata 2023, ku nshuro ya 29 Abanyarwanda n'Isi yose bari Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w'1994.

Kuri uyu munsi, nibwo icyumweru cy'Icyunamo cyatangiye ku rwego rw'Igihugu, urw' Akarere ndetse no ku rwego rw'Imidugudu.

Ku rwego rw'Igihugu, icyumweru cy'Icyunamo cyatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 i Kigali ku Gisozi.

Aha ku Gisozi, niho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bunamiye imibiri isaga ibihumbi 200 iruhukiye muri uru Rwibutso. 

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette bunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi 

Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame akaba yavuze ko Abanyarwanda nta muntu n'umwe ugomba kubahitiramo aho bagomba kwerekeza.

Perezida Paul Kagame yagize ati: " Dufite ubuzima, nta muntu n'umwe ugomba kuduhitiramo uko tubaho. Dufite imbaraga dukura ku mateka yacu. Ku bw'ibyo, nta muntu ukwiye kudutera ubwoba bw'aho twerekeza ubuzima bwacu."

Akaba yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyubatse kandi ko nta kintu na kimwe cyatuma hari icyakongera gutanya Abanyarwanda.

Ati " Abanyarwanda twariyubatse kandi ubumwe ni umusingi wa byose. Ntituzigera twemera ko hari icyakongera gutanya Abanyarwanda."

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yashimiye Abanyarwanda umuhate bafite wo kubaka u Rwanda rushya, ndetse ashimira n'inshuti z'u Rwanda zirufasha mu iterambere.

Ninako kandi yasabye urubyiruko kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo rugakomeza kubaka igihugu kizira ivangura.

Muri rusange Perezida Paul Kagame akaba yavuze ko kuba mu Rwanda harabaye Jenoside amahanga arebera, byateye Abanyarwanda kwigira, ati " Ibyo Abanyarwanda byadutoje umuco wo kwigira kandi warafashe."