Umuryango wa Kagame wageze i Gako aho abarimo Ian bagiye kwambikirwa amapeti

Umuryango wa Kagame wageze i Gako aho abarimo Ian bagiye kwambikirwa amapeti

 Nov 4, 2022 - 09:58

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame agiye kwinjira mu ngabo z’igihugu cy’u Rwanda RDF nyuma yo gusoza amasomo mu Bwongereza. Umuryango wa Kagame waje kumushyigikira.

Ian Kagame umuhungu w’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu gihugu cy’u Bwongereza, agiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda zizwi cyane ku izina rya RDF.

Ni umuhango wo gutanga amapeti ku basore n’inkumi 568 barimo n’umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame.

Umuhungu wa Kagame, Ian Kagame agiye kwinjira mu ngabo z'u Rwanda yambaye ipeti rya second Lieutenant.

Aba basore n'inkumi bagiye guhabwa ipeti rya Second Lieutenant aho baryambikirwa mu ishuri rya Gako riherereye mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera.

Ian Kagame umuhungu wa kabiri akaba umwana wa Gatatu wa Perezida Kagame, umuryango wa Kagame waje kumushyigikira urangajwe imbere na papa we Perezida Paul Kagame uhari ku mpamvu ziganjemo iz’akazi, Madamu Jeannette Kagame, mushiki we Angel Kagame n’umugabo we akaba muramu wa Ian, Ndengeyingoma Bertrand n’umwishywa we Ava Ndengeyingoma.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Ian Kagame agiye kwinjira mu ngabo z’igihugu nyuma yo kurangiza amasomo ya gisirikare ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza aho yaherewe ipeti rya Second Lieutenant.

Ian Kagame asoje amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.
Ian Kagame ni umuhanga mu bukungu dore ko abifite impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za America muri kaminuza ya William College.

Perezida Paul Kagame ari i Gako ahagiye gutangirwa amapeti ku basore n'inkumi bagiye kurahirira kwinjira mu ngabo z'igihugu barimo umuhungu we, Ian Kagame.

Mama wa Ian Kagame, Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kwambika amapeti abasore n'inkumi 568 barimo umuhungu we.

Mushiki we, Angel Kagame n'umugabo we bafite umwishywa wa Ian, Ava Ndengeyingoma bitabiriye uyu muhango.