Ibya Hamisa Mobetto na Rick Ross bikomeje gufata intera

Ibya Hamisa Mobetto na Rick Ross bikomeje gufata intera

 Sep 16, 2021 - 08:38

Umugore w’abana babiri wamamaye abikesha uburanga no gukoresha imbuga nkoranyambaga Hamisa Mobetto yamaze kugaragaza amarangamutima ye ku rukundo rwa Rick Ross.

Hamisa Mobetto yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo zikamamara. Yakundanye anabyarana na Diamond Platnumz. Rick Ross na we ni umuhanzi ukora umuziki wo mu njyana ya Hip Hop. Ni umuherwe ubarirwa miliyoni $40. Anyuze kuri Instagram ye Hamisaa Mobetto yanditse ati:”Urakoze ku rukundo wanyeretse, ndumva nezerewe kandi mu minsi mike tuzabonana”.

Rick Ross ashaka gufasha uyu mugore mu mishinga afite y’iterambere ariko ntabwo hazwi icyo azamufasha. Hari amashusho ya Rick Ross avuga ko yifuza kugeza ku rwego rundi ubucuruzi bwa Hamisa Mobetto. Uyu mugore wabaye Miss Tanzania mu 2012 yaje kwamamara akajya agaragara mu mashusho y'indirimbo (Video vixen). Yabyaranye n'umushoramari mu itangazamakuru witwa Majizo ndetse na Diamond Platnumz. Hamisa Mobetto yifuza kubyara abana barindwi kuko mu muryango we hari abawugize bake akaba yifuza kuwagura.