Hamisa Mobetto yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo zikamamara. Yakundanye anabyarana na Diamond Platnumz. Rick Ross na we ni umuhanzi ukora umuziki wo mu njyana ya Hip Hop. Ni umuherwe ubarirwa miliyoni $40. Anyuze kuri Instagram ye Hamisaa Mobetto yanditse ati:”Urakoze ku rukundo wanyeretse, ndumva nezerewe kandi mu minsi mike tuzabonana”.
View this post on Instagram
Rick Ross ashaka gufasha uyu mugore mu mishinga afite y’iterambere ariko ntabwo hazwi icyo azamufasha. Hari amashusho ya Rick Ross avuga ko yifuza kugeza ku rwego rundi ubucuruzi bwa Hamisa Mobetto. Uyu mugore wabaye Miss Tanzania mu 2012 yaje kwamamara akajya agaragara mu mashusho y'indirimbo (Video vixen). Yabyaranye n'umushoramari mu itangazamakuru witwa Majizo ndetse na Diamond Platnumz. Hamisa Mobetto yifuza kubyara abana barindwi kuko mu muryango we hari abawugize bake akaba yifuza kuwagura.