Perezida Zelenskyy agahinda kagiye kumuturitsa umutima

Perezida Zelenskyy agahinda kagiye kumuturitsa umutima

 Jul 11, 2023 - 10:21

Ukraine iri guhekenya amenyo nyuma yuko mu nama ya OTAN iri kuba none muri Lithuania ubusabe bwayo bwo kwinjira muri uyu muryango butari ku murongo w'ibyigwaho.

Hashize imyaka myinshi Ukraine yarashegeye kwinjira mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w'Ibihugu byo mu majyaruguru ya Atlantic uzwi nka OTAN, ibyo u Burusiya bwafashe nk'igitonyanga cya nyuma bugahita butangiza n'ibitero bya gisirikare by'akasamutwe kuri iki gihugu.

Ku bw'ibyo, Ukraine nayo yabuze ibitotsi kubera ubusabe bwayo bwo kwinjira muri uyu muryango bwagiye burenzwa amaso. Gusa rero kuri iyi nshuro bari bizeye ko mu nama yuyu muryango y'iminsi ibiri iri kubera i Vilnius muri Lithuania ko iyo ngingo iri ku murongo w'ibyigwaho.

Abitabiriye inama ya OTAN iri kubera muri Lithuania

Nyamara rero, Ukraine yakubiswe n'inkuba nyuma yo kumenya ko ingingo yayo yatewe ishoti igashyirwa ku ruhande. Kuri iyi mpamvu, Volodymyr Zelenskyy yahise arya karungu yandika kuri Twitter ko bitumvikana ukuntu Ukraine itari ku murongo w'ibyigwa.

Mu burakari bwinshi Zelenskyy yanditse kuri iki gicamunsi, yagaragaje ko Ukraine ubusabe bwayo bwateshejwe agaciro kandi ko uko bigaragara nta gahunda ihari yuko igihugu cye cyazinjizwa muri OTAN.

Ari nako yakomeje ashimangira ko kuba igihugu cye cyitemerwa kuba icyinyamuryango ari ugushyigikira u Burusiya ndetse n'iterabwoba ryabo.

Volodymyr Zelenskyy yariye karungu nyuma y'uko igihugu cye kitari ku mirongo y'ibyigwaho mu nama ya OTAN 

Ku ruhande rwa Moscow nabo bakomeje gutanga umuburo ko gukomeza kwinjiza ibindi bihugu muri uyu muryango ntakabuza ari ubushotoranyi, dore ko Sweden nayo biteganyijwe ko iza kwakirwa.

Nyamara rero, ku ruhande rw'ibihugu biri muri uyu muryango, biremeza ko Ukraine yakacyirwa ari uko ibanje gutsinda intambara bahanganyemo n'u Burusiya bukomeje kubajujubya ku mirongo y'urugamba, dore ko n'uyu munsi Kyiv yasutsweho misile zitabarika.