Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Davrel, aho yavuze ko uko imyaka igenda ishira ari ko agenda abona neza ko politiki ari urwego rutoroshye kandi rudasanzwe nk’imyidagaduro.
Davido yavuze ko mbere yari afite inzozi zo kwinjira muri politiki, cyane cyane ashingiye ku izina rikomeye yubatse mu muziki, ariko uko yagiye abona uko abandi byabagendekeye, byatumye atangira kubyikuramo.
Yagize ati: “Hambere nifuzaga kujya muri politiki, ariko ubu mbibona mu buryo bubiri. Izina nubatse, ibikorwa nakoze, abafana mfite… byose ni ibintu bishobora guhungabanywa n’uburyo abantu bafata ibintu muri politiki.”
Yakomeje agaragaza ko kubona ibyamamare byagiye muri politiki bikagorwa cyangwa ntibabigereho nk’uko byari byitezwe, byamweretse ko atari inzira yoroshye nk’uko bamwe babyibwira.
Ati: “Mbona nk’aho niba uri umunyapolitiki, uba ugomba kuba ari byo ukora by’umwihariko. Ni nk’akazi kihariye, si ikintu cyo kwinjiramo uko wiboneye.”
Nubwo yagaragaje gushidikanya, ntibyigeze bisobanuka neza niba yafashe icyemezo cya burundu cyo kubivamo, ariko amagambo ye yagaragaje ko ari kugenda yisubiraho ku byari inzozi ze.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
