Zizou Alpacino agiye gushyira hanze album ya kabiri

Zizou Alpacino agiye gushyira hanze album ya kabiri

 Jan 26, 2023 - 08:36

Zizou Alpacino uzwi mu guhuriza hamwe abahanzi nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye agiye gushyira hanze album ya kabiri nyuma y’iyambere.

Umuhanga mu kuvanga imiziki, akamenya kuyitunganya ndetse n’umushoramari mu muziki Zizou Alpacino yateguje album ya kabiri yise “Doxa” nyuma yo gushyira hanze iyo yise 5/5 experience yakunzwe cyane.

Amakuru The Choice Live yamenye kuri iyi album ya Zizou n’uko izaba igizwe n’indirimbo zirindwi, ikazaba iriho abahanzi bakomeye nk’uko asanzwe abimenyereweho mu guhuriza abahanzi mu ndirimbo.

Kuri iyi nshuro kandi, The Choice Live yamenye iyi album “DOXA” izaba iriho abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana basanzwe bakunzwe cyane mu Rwanda.

Zizou Alpacino ni umwe mu bagize uruhare rwo guteza imbere umuziki nyarwanda binyuze mu kuwugeza ku bawumva ndetse ni umwe mu bakoze indirimbo zakunzwe cyane.

Zizou Alpacino yakoranye indirimbo n’abahanzi barimo The Ben, King James, Riderman n’abandi.

Album “Doxa” izajya hanze ku wa 25 Werurwe 2023 imwe mu ndirimbo ziyigize yitwa “Nkomeza”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Zizou Alpacino azwi mu ndirimbo zirimo "Niko nabaye, Bagupfusha" n'izindi.