Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru 'Views France', uyu muhanzi yavuze ko ireme ry’umuziki riri kugabanuka bitewe n’uko bamwe mu bahanzi bashyira imbere amafaranga n’ubwamamare kurusha ubuhanga n’ubutumwa bwo mu bihangano byabo.
Yagize ati: “Umuziki wa Nigeria uri kugenda ujya ahantu abahanzi batacyitaye cyane ku buhanzi, nk’uko byari bisanzwe.”
Omah Lay yakomeje ashimangira ko hari benshi muri bagenzi be bafata umuziki nk’ikintu cyo gukinisha, aho gushyira imbaraga mu kuzamura ubuhanga no guhanga udushya twazamura urwego rwa Afrobeats.
Yagize ati: “Abahanzi benshi bari gukinisha umuziki, ntibari gushyira imbaraga mu kunoza ijwi, imiririmbire n’ubuhanga muri rusange.”
Yagaragaje ko iyi myitwarire iri kugira ingaruka mbi ku muco nyafurika, cyane cyane ku isura Afrobeats iri kugaragaza ku ruhando mpuzamahanga, aho avuga ko ishobora gutakaza agaciro kayo mu gihe bititaweho.
Nubwo yanenze bagenzi be, Omah Lay yemeye ko kwamamara kwa Afrobeats ku isi ari intambwe ikomeye ku muziki nyafurika, ariko ashimangira ko hakenewe kongerwamo ubunyamwuga n’ubwitange kugira ngo urwego rwawo rutagabanuka.
Yasabye abahanzi bagenzi be kongera imbaraga mu buhanzi, bagaharanira kuzamura urwego rw’ibihangano byabo no gusigasira isura nziza y’umuziki wa Afurika.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
