Urwego rw' igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatumije RUKUNDO Nsengiyumva Christian uzwi nk'umuhanzi Chris Easy.
Muri hamagara y'u urwego rw'igihugu RIB, handitse ko Rukundo agomba kwitaba RIB ya Nyamirambo ku wa 21 Gashyantare 2023, i saa 9h00 za mu gitondo.

Umuhanzi Chriss Easy wahamagajwe na RIB
Biravugwa ko Caves Hotel y' i Musanze yamutumiye Chriss Easy ku munsi w'Abakundana ( Saint Valantain) ngo aze aririmbe ariko ntiyaboneka, akaba ariyo mpamvu iyi hotel yamujyanye kuri RIB .
Iyi Hotel itangaza ko yari yishyuye uyu muhanzi amafaranga ibihumbi 500 y'u Rwanda kugira ngo azajye kuririmba tariki ya 14 Gashyantare 2023, ariko arabatenguha ntiyaboneka.
Nyamara kuruhande rw'uhagarariye uyu muhanzi Junior Giti yavuze ko igihe uyu muhanzi yari kujya kuririmba yari arwaye kandi yabibamenyesheje.
Junior yavuze ko kandi amafaranga bari bahawe bayasubije iyi hotel bakorsheje Mobile money. Ikindi kandi bakaba baroherereje iyi hotel ibizami byuko arwaye.
Ibi Junior avuga, byose byahakanwe n'Umuyobozi wa Hotel Caves Tuyisenge jean Marie Vienney.
Muri hamagara uyu muhanzi yahawe, bigaragara ko ari ubwa kabiri ahamagajwe. Nyamara kuruhande rwa Chriss Easy bavuze ko ibyo guhamagarwa kabiri ntacyo babiziho.
Uyu muhanzi Nyarwanda akaba ari mu bakunzwe mu Rwanda.
