Umwami Charles III yunamiye Tina Turner mu birori mbaturamugabo

Umwami Charles III yunamiye Tina Turner mu birori mbaturamugabo

 May 28, 2023 - 03:53

Umwami Charles III usanzwe uzwiho gukunda umuhanzikazi Tina Turner uherutse kwitaba Imana, yamwunamiye.

Umwami Charles III yunamiye nyakwigendera Tina Turner, uzwi ku izina rya Umwamikazi wa Rock 'n' Roll, nyuma y'urupfu rwe. Mu bintu byakoze benshi ku mutima, uyu mwami mushya uheruka kwambikwa ikamba, yemereye itsinda ry’abasirikare  kuririmba imwe mu ndirimbo za nyakwigendera yamamaye  mu 1989 cyitwa "The Best", mu birori byo guhinduranya ingabo ku ngoro ya Buckingham.

Umwami Charles III n'umuryango w'ibwami bazwiho gukunda indirimbo za Turner 

 Aya mashusho yashyizwe hanze yagaragaje uburyo umwami ibyo yakoze byamuvuye ku mutima.

Iri tsinda riherekejwe na Batayo ya mbere ya Welsh Guards Corps of Drums, ryaririmbye iyi indirimbo nziza ya Turner mu birori bimaze ibinyejana byinshi, bishushanya ihererekanyabubasha ryo kurinda ingoro ya Buckingham n’ingoro ya Mutagatifu James ku ngabo nshya. Icyi cyubahiro, cyerekanye ingaruka zikomeye z'umuziki wa Tina Turner ku bantu uko ibisekuruza byagiye bisimburana.

Umwami Charles III yunamiye Tina Turner 

Bivuye ku mutima, igikomangoma William, na we yagaragaje akamaro k’indirimbo ya Tina Turner “The Best” mu buzima bwe. Yagaragaje ko nyina, Igikomangomakazi Diana, yakundaga gucuranga iyo ndirimbo amutwaye we na murumuna we, igikomangoma Harry, abavanye ku ishuri.

Igikomangoma William, yagize ati: Iyo nyumvise ubu, binsubiza muri iyo modoka kandi bikagarura byinshi nibuka mama.” Indirimbo ifite umwanya wihariye mu mutima we, kuko imutera kwibuka cyane igihe bamaranye.

Tina Turner yitabye Imana tariki 24 z'uku kwezi afite imyaka 83

Urupfu rwa Tina Turner ku myaka 83, rwababje bikomeye abafana ndetse na bamwe mu byamamare. Abantu bakomeye nka Mick Jagger, Oprah Winfrey, Cher, na Angela Bassett berekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bavuga ibyo bibuka kuri uyu muhanzi wavunnye umuheha akongezwa undi mu bihe bye